Umuhanzi Rayvanny ukorera umuziki mu nzu ya Wasafi Classic Baby ya Diamond, yatunguye umusore witwa S2Kizzy wamukoreye indirimbo ‘Tetema’ ye na Diamond, amuha imodoka ubwo bari kumwe mu kiganiro kuri radiyo.
Rayvanny ubusanzwe witwa Raymond Shaban Mwakyusa yishimiye cyane umusaruro iyo ndirimbo yagize niko kwitura uri inyuma yabyo amuhemba amafaranga menshi ndetse amuha n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Mark X.
Ibi byabereye mu kiganiro gishya gica kuri Wasafi FM cyitwa Block99 ubwo uyu mu producer yari no mu byishimo byo kwizihiza isabukuru ye. Rayvanny ngo yamugeneye iyo modoka kuko yabonaga agorwa no kugera ku kazi kandi agakora neza.
S2Kizzy yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ashimira ibyo yakorewe na Rayvanny ndetse na boss we Diamond nyuma yo kubakorera indirimbo ‘Tetema’ yakunzwe cyane avuga ko yatumye asarura amafaranga menshi cyane.
Yagize ati “Iyi ndirimbo ‘Tetema’, Rayvanny yanyishyuyeho miliyoni ebyiri n’igice, nyuma na Diamond Platnumz amaze kumva umudiho wayo anyoherereza izindi miliyoni ebyiri. Ni indirimbo yampaye amafaranga menshi cyane.”
Uyu musore ngo aba bahanzi banamwemereye kugumana uburenganzira bwose ku mudiho wa ‘Tetema’ ku buryo n’iyo wakorana na bo andi mashusho uburenganzira aba akibufiteho bituma yanakwinjiza andi mafaranga menshi arenga ayo yayikuyemo.
Amashusho y’indirimbo ‘Tetema’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 17 mu gihe cy’amezi abiri imaze ku rubuga rwa Youtube mu gihe amajwi yayo na yo amaze kumvwa n’abarenga miliyoni ebyiri.

Ibitekerezo