Siporo

Rayon Sports yatsinze Tusker FC amahirwe muri 1/2 ariyongera

Rayon Sports yatsinze Tusker FC amahirwe muri 1/2 ariyongera

Rayon Sports yatsinze Tusker FC yiyongerera amahirwe yo kugera muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup irimo kubera mu Rwanda.

Nyuma yo gutsinda KVZ FC 2-0, Rayon Sports yari yagarutse mu kibuga ikina umukino wa kabiri w’itsinda C muri CECAFA Kagame Cup aho yakinaga na Tusker FC.

Haringingo Francis yari yakoze impinduka ebyiri aho Matumona Wakonda yari yavuye muri 11 hajyamo Nshuti Didier ni nako Elie Tatu yaje mu mwanya wa Boris Gbenou.

Rayon Sports igice cya mbere yagikinnye ishaka igitego binyuze mu bakinnyi nka Elie Tatu wari wagoye uruhande rw’ibumoso rwa Tusker FC ariko iyi kipe yabanje kwihagararaho.

Akagozi kaje gucika ku munota wa 45 ubwo Antonio Atisso Kodjo yatsindiraga Rayon Sports igitego cya mbere.

Gor Mahia nayo yagiye igerageza amahirwe atandukanye ariko umunyezamu Dande Junior ababera ibamba. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yashatse igitego cya kabiri na Tusker FC ishaka kwishyura ariko biranga umukino urangira ari 1-0.

Undi mukino wo muri iri tsinda, Al Hilal SC yatsinze KVZ FC 4-0.

Ubu Rayon Sports kugira igere muri 1/2 irasabwa kunganya na Al Hilal SC mu mukino usoza itsinda.

Kugeza ubu Al Hilal SC ni iya mbere n’amanoya 6 inganya na Rayon Sports, KVZ FC na Tusker FC zifite ubusa.

Rayon Sports yatsinze Tusker FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top