Siporo

Rayon Sports yasinyishije umunyezamu w’umunyamahanga

Rayon Sports yasinyishije umunyezamu w’umunyamahanga

Rayon Sports yamaze kwemeza ko yasinyishije umunyezamu ukomoka muri Cameroun, Dande Junior, amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu munyezamu w’imyaka 28, akaba yakiniraga Canon Sportif de Yaoundé yasoje ku mwanya wa gatanu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Cameroun ya 2025-26.

Dande Junior akaba ari umunyezamu uje aho ashobora kubisikana na Kwizera Olivier ushobora kuba utazakomezanya na Gikundiro cyane ko kongera amasezerano ibiganiro ku mpande zombi byakomeje kugorana.

Ni umunyezamu ufite ubunararibonye cyane ko yakinnye n’imikino Nyafurika ubwo yari mu makipe nka Apejes FC yo muri Cameroun, New Stars FC nayo yo muri Cameroun, AS Vita Club yo muri DR Congo.

Uyu munyezamu akaba yari amaze amezi atanu muri iyi kipe ya Canon Sportif de Yaoundé cyane ko yayigiyemo muri Gashyantare 2026.

Icyo gihe yari amaze iminsi nta kipe afite kuko muri Kanama 2025 ari bwo yatandukanye na AS Vita Club yari amazemo imyaka itatu.

Abaye umunyezamu wa kabiri w’umunyamahanga Rayon Sports yinjije kuko imuzanye bakinafite na Drissa Kouyate bifuza gutandakana na we ariko akaba we atarabyemera.

Dande Junior yasinyiye Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top