Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup nyuma yo gutsinda Jamus ibitego 3-1 mu mukino wa 1/2.
Rayon Sports yatangiye umukino ubona irimo kurushwa na Jamus SC yarimo iyishyira ku gitutu gusa ntiyabashije kubyaza umusaruro amahirwe babonye biba ikibazo.
Byaje guhinduka ku munota wa 17 ubwo Rayon Sports yatsindaga igitego cya mbere cyatsinzwe na Muderi Akbar.
Jamus SC yagerageje gushaka uko yishyura iki gitego ndetse na Rayon Sports ishaka igitego ariko biranga bajya kuruhuka ari 1-0.
Mu gice cya kabiri Jamus yagarutse ikina ariko ubona nta mukinnyi ushobora gufata umwanzuro.
Rayon Sports yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 57 cyatsinzwe na Ibrahim Djingarey.
Jamus yakomeje gushaka igitego ndetse iza kukibona ku munota wa 70 cyatsinzwe na Bandiougou Diallo.
Tambwe Ngongo Gloire yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya gatatu ku munota wa 87. Umukino warangiye ari 3-1.
Nyuma yo gutsinda Jamus, ku mukino wa nyuma izahura na Gor Mahia yasezereye Al Hilal SC. Uyu mukino uzaba ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026.

Ibitekerezo