Siporo

Rayon Sports irera

Rayon Sports irera

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yamaze gukuriraho Rayon Sports ibihano byatumaga itandikisha abakinnyi.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yabimenyeshejwe ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2026.

FIFA yayandikiye iyibwira ko nyuma yo kugaragaza ko yumvikanye n’umukinnyi Drissa Kouyate wari watumye tariki ya 13 Nyakanga 2026 bafatirwa ibihano, ubu byakuweho.

Rayon Sports yari yahagaritswe kwandikisha abakinnyi kugeza mu mpeshyi ya 2027.

Ubwo aya makuru yajyaga hanze, Rayon Sports yihutiye kumenyesha abakunzi bayo ko bakwiye gutuza kuko umukinnyi bahaniwe bamaze kumvikana ndetse ko banabimenyesheje FIFA. Banashimangiye ko akiri umukinnyi wa Rayon Sports.

Umuvugizi wayo, Gakwaya Olivier akaba yaravuze ko ibigaragaza ko bumvikanye n’umukinnyi batabishyize muri sisiteme kuko yari ifunze ariko bahise babikora nyuma y’uko ifunguwe.

Rayon Sports imaze iminsi yitegura umwaka w’imikino wa 2026-27 ubanzirizwa na Rayon Day iba uyu munsi ndetse na CECAFA Kagame Cup izaba mu cyumweru gitaha.

Drissa Kouyate yumvikanye na Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top