Ragga Dee yarakaranyije n’Umujyi wa Kampala wamufungiye akabari
Umuririmbyi Ragga Dee ubifatanya na politike yarakaranyije n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala bwafunze akabari ke bumushinja guteza urusaku no kubuza amahwemo abaturage.
Ragga Dee yaherukaga i Kigali tariki 1 Nyakanga 2018, yahavuye akoreye igitaramo muri Serena Hotel.
Uyu muhanzi yamamaye muri Uganda, yanakunzwe cyane ahagana mu mwaka wa 2005 ubwo yakoraga indirimbo zimwe zagiye zimenyekana cyane nka “Ndigida,” “Oyagala Cash,” n’izindi.
Ubu, ari mu kababaro gakomeye nyuma y’iminsi ine ishize akabari ke’ Big Mike’ kari gakunzwe cyane ahitwa Kololo gafunzwe.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala bwafungiye Ragga Dee nyuma y’uko abatuye muri aka gace bamureze inshuro nyinshi bavuga ko batakigoheka kubera umuziki mwinshi usohoka muri ‘Big Mikes’.
Ikinyamakuru BigEye cyo muri Uganda, cyatangaje ko Ragga yarakajwe cyane n’icyemezo Umujyi wa Kampala wamufatiye kuko ngo ‘mu gihe gito gishize bamufungiye yahombye amashilingi asaga 70,000,000.
Ragga Dee ngo yiteguye guhita ajyanwa mu nkiko Umujyi wa Kampala ku bw’ibihombo bikomeye bwamuteje mu gihe utundi tubari ducuranga umuziki mwinshi kurusha ake dukora ku mudendezo.
Utundi tubari dusigaye muri aka gace natwo ducuranga cyane harimo aka Winnie Byanyima kazwi nka H2O.
)
Ibitekerezo