Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, ifite ubwoba bw’uko batazabona umuguzi wa rutahizamu wa yo ukomoka muri Brazil, Neymar Jr bafata nk’igisenzegeri kubera imvune.
Iyi kipe iri mu mushinga wo kurekura abakinnyi ba yo babiri bakomeye, umunya-Argentine, Lionel Messi ndetse na Neymar Jr mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Amakuru aturuka muri iyi kipe avuga ko bafite ubwoba ko bashobora kuzabura umuntu ugura Neymar kubera ko yabaswe n’imvune kandi akaba ahenze.
Uyu rutahizamu uhembwa miliyoni 26 z’amayero ku mwaka kubona umugura bishobora kugorana ku buryo ashobora kuguma muri iyi kipe kugeza ku mpera z’amasezerano ye azageza muri 2027.
Neymar uheruka kubagwa imvune yagize, mu gihe barimo kumushakira ikipe yakwerekezamo bafite ubwoba ko ni yo yaboneka atazatsinda ikizami cy’ubuzima kuko ibirenge bye byamaze kuba ibisenzegeri.

Ibitekerezo
iteriteka doris
Ku wa 9-04-2023afise inkovu nyishi ku maguru