Prince Kid Urukiko rwemeje ko afungwa iminsi 30, ahanagirwaho kimwe mu byaha aregwa
Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhaye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha aregwa rigikomeje.
Tariki ya 26 Mata 2022 nibwo Prince Kid, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina byose yakorewe abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.
Tariki ya 13 Gicurasi 2022 nibwo yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, yasabaga ko yakurikiranwa ari hanze.
Uyu munsi nibwo Urukiko rwasomye imyanzuro ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo maze ruvugwa ko bitewe n’impamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha agomba gukurikiranwa afunzwe.
Ku bijyanye n’ibyaha 3 aregwa, rwasabye ko kimwe muri ibyo byaha ari cyo cyo gukoresha undi imibonano ku gahato, kuba nta kimenyetso gihari cy’uko yasambanyije umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda cyangwa yaramunyweshejwe inzoga ku gahato, bikwiriye kuba impamvu adakurikiranwaho iki cyaha.
Ku birebana no gusaba cyangwa kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, rwemeje ko akekwaho icyo cyaha bishingiye ku kuba atagaragaza uburyo yavugaga ko ashobora gushimishamo umwe mu bakobwa bamushinja.
Ku cyo guhoza undi ku nkeke, Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba 4 Mata 2022 hari umukobwa bagiranye uruzinduko akaza kumuhamagara mu masaha y’ijoro amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
)
Ibitekerezo
Kamal
Ku wa 16-05-2022Mujye mushaka ababafasha mukwandika inkuru zijyanye mamategeko!! Ntibavuga gukatirwa iminsi 30!! Aba yahawe iminsi 30!! Akatirwa iyo yahawe igihano! Hano aba akiri muri detention provisoire
Kamal
Ku wa 16-05-2022Mujye mushaka ababafasha mukwandika inkuru zijyanye mamategeko!! Ntibavuga gukatirwa iminsi 30!! Aba yahawe iminsi 30!! Akatirwa iyo yahawe igihano! Hano aba akiri muri detention provisoire