Siporo

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi babiri bashya muri MINISPORTS na MINIYOUTH

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi babiri bashya muri MINISPORTS na MINIYOUTH

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho abayobozi babiri bashya ku mwanya y’Abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MINIYOUTH).

Mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026, rivuga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya.

Abo ni Bwana Ngabo Brave Olivier wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Ministeri ya Siporo aho yasimbuye Candy Basomingera wari waragiye kuri izi nshingano tariki ya 16 Nyakanga 2025.

Ngabo Brave Olivier, akaba yari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, akaba yahise asimbuzwa Ishungure Parfait.

Ngabo Brave Olivier yagizwe PS muri Minisiteri ya Siporo
Ishingure Parfait yagizwe PS muri MINIYOUTH
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • bizimana Emmanuel
    Ku wa 15-07-2026

    Mbifurije kuzagira imirimo myiza munshingano bahawe kubya masezerano hagati ya RDB na Aston villa twiTeze kuzabona abasura u Rwanda biyongera kubwinshi

  • bizimana Emmanuel
    Ku wa 15-07-2026

    Mbifurije kuzagira imirimo myiza munshingano bahawe kubya masezerano hagati ya RDB na Aston villa twiTeze kuzabona abasura u Rwanda biyongera kubwinshi

IZASOMWE CYANE

To Top