Siporo

Perezida Kagame yahuye na Infantino, bagaruka ku bikorwa bya FERWAFA

Perezida Kagame yahuye na Infantino, bagaruka ku bikorwa bya FERWAFA

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahuye na perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’, Gianni Infantino bagirana ibiganiro byibanze ku mushinga wo kubaka hoteli ya FERWAFA, FIFA yateye inkunga.

Aba bombi bahuye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri, ku munsi wa kabiri w’Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu (World Economic Forum, WEF) ibera i Davos mu Busuwisi, aho isuzuma ibibazo bitandukanye byugarije ubukungu bw’Isi n’icyakorwa ngo bikemuke.

Perezida Kagame na Gianni Infantino bagize umwanya wo guhura, FIFA ikaba ivuga ko ibiganiro by’aba bombi byibanze ku mishinga itandukanye muri Afurika ariko by’umwihariko umushinga wo kubaka hoteli ya FERWAFA yo FIFA yateye inkunga binyuze muri FIFA Forward.

Miliyoni 2 z’amadorali niyo FIFA yemereye FERWAFA kugira ngo yubake iyi hoteli ni mu gihe andi yemewe gutangwa na federasiyo ya Maroc.

Perezida Kagame na Infantino baganiriye nyuma y’uko mu minsi ishize umuyobozi muri FIFA, Kenny Jean Marie na we yari mu Rwanda aho yakurikiranye imirimo y’iyubakwa ry’iyi hoteli aho igeze.

Iyi hoteli y’ibyumba bigera kuri 88, yatangiye kubakwa muri Kanama 2015, aho yagombaga kurangira mu mpera za 2016, ariko kugeza uyu munsi imirimo yo kuyubaka yarahagaze ndetse ntibizwi igihe izasubukurirwa.

Infantino na Perezida Kagame barahuye baganira ku mushinga wa hoteli ya FERWAFA irimo kubakwa
Igishushanyo mbonera cya hoteli ya FERWAFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top