Perezida Kagame na Gen Muhoozi Kainerugaba bakinnye Basketball (AMAFOTO)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, bagize umwanya wo gukina Basketball.
Umunyamakuru wo muri Uganda, Andrew Mwenda wari kumwe nabo abinyujije kuri X ni we watangaje anasangiza abamukurikira amafoto y’aba bayobozi barimo gukina umukino wa Basketball.
Yavuze ko yishimiye gukinana na Perezida Kagame ndetse na Gen Muhoozi Kainerugaba.
Ati "Nakinnye Basketball na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba. Amakosa nakoze yatuma nshyirwa mu Gitabo cya Guinness World Records nk’umukinnyi witwaye nabi kurusha abandi bose.”
Gen Muhoozi yageze i Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 2026, mu ruzinduko rw’akazi rugamije kuganira n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda no guhura na Perezida Kagame.
Akigera mu Rwanda, Gen Muhoozi yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga. Mu bamwakiriye kandi harimo Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zirinda Abayobozi Bakuru b’Igihugu, Maj Gen Willy Rwagasana, ndetse na Col Ezekeil Matsiko, uhagarariye inyungu z’Igisirikare cya Uganda mu Rwanda.
Uru ni rumwe mu ngendo zo ku rwego rwo hejuru Gen Muhoozi amaze kugirira i Kigali, aho mu bihe byashize yagiye agirana ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda bigamije kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ibitekerezo