Imyidagaduro

Oda Paccy yasohoye indirimbo ’Sibo’ irimo amagambo akomeye(VIDEO)

Oda Paccy yasohoye indirimbo ’Sibo’ irimo amagambo akomeye(VIDEO)

Umuraperikazi w’umunyarwanda, Oda Paccy yasohoye indirimbo ’Sibo’ ivuga uburyo abantu bashobora gukora ibishoboka byose bakakugirira nabi ariko Imana yo yiteguye kuba yagukura mu bibazo bagushyiramo.

Ni indirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ifite iminota 3 n’amasegonda 20.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo Oda agira ati"bazanteza abisi mbimenye, bazaca ibumuso nce iburyo, bazantega isosi ndye imboga, gusa sinatinya ibyo kuko (sibo Mana, nibo banzi X4)"

Mu gitero cya mbere agitangira agira ati"Abo nibo baseka ahakomeye, nibo bavuga ibiberamye, abo nibo barara bagambana, abo nibo muzapfa urumiya, bazi ko mba ntuje ndi fake ntinya iryo vumbi bantumurira, ntibazi ko imirindi y’inzovu itabuza urushishi kuyibangamira...."

Ni indirimbo yakorewe mu nzu itunganya umuziki ya Empire Records mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yatunganyijwe na Empire Visuals, akaba ari na Studio y’uyu muraperi.

Oda Paccy asohaye iyi ndirimbo mu gihe yaherukaga gusohora indi muri Gicurasi yise Happy, akaba ari indirimbo y’urukundo.

Reba hano indirimbo ’Sibo’ ya Oda Paccy

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top