Siporo

Nyuma yo gusinyisha Muderi Akbar abakunzi ba Rayon Sports biniguye

Nyuma yo gusinyisha Muderi Akbar abakunzi ba  Rayon Sports biniguye

Rayon Sports yasinyishije umukinnyi ukina mu kibuga hagati ukomoka i Burundi, Muderi Akbar abakunzi bayo bagaragaje ibyiyumviro byabo aho bamwe bamushima abandi ntibabyumva.

Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Muderi Akbar wakiniraga Gasogi United.

Uyu mukinnyi yageze mu Rwanda muri 2022 avuye muri Messager FC aho yasinyiye Gasogi United amasezerano y’imyaka ibiri, irangiye iwongera indi y’imyaka ibiri yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2025-26.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati imyaka ine yari amaze mu Rwanda, ni umukinnyi wagaragaje ko ari umuhanga wafashije cyane ikipe ya Gasogi United.

Ibi byamushyize ku itara bituma abantu bibaza impamvu amakipe akomeye mu Rwanda atamutekerezaho ngo abe yamusinyisha.

Rayon Sports ikaba yahisemo kuzana uyu mukinnyi w’Intamba mu Rugamba (Ikipe y’Igihugu y’u Burundi), ngo aze kubafasha mu myaka ibiri iri imbere.

Nyuma yo kumutangaza, abakunzi b’iyi kipe batanze ibitekerezo byabo uko bamubona binyuze ahatangirwa ubutumwa kuri post yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Bamwe bagaragaje ko bamwishimiye ko ari umukinnyi mwiza uzafasha iyi kipe kugera ku ntego zayo.

Ni mu gihe abandi bavuze ko babona ntacyo azayifasha ko atari we wari ukwiye kuza ahubwo bari kuzana Henry Musanga bavuze ko bari mu biganiro ariko bikarangira bidakunzwe.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top