Imyidagaduro

Nyuma ya Fresh Kid, na se yabaye umuhanzi

Nyuma ya Fresh Kid, na se yabaye umuhanzi

Umuhanzi wo muri Uganda, Khalifah Aganaga avuga ko yiteguye gusinyisha Papa wa Fresh Kid, Paul Mutabaazi akajya mu itsinda ry’abahanzi bakorera mu nzu ye itunganya umuziki yitwa ‘Bad Character’.

Aganaga yafashije Mutabaazi, usigaye ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Fresh Daddy kujya muri sitidiyo (studio) gukora indirimbo ye ya mbere yise ‘Mazike’.

Uyu muhanzi uririmba mu njyana ya ‘dancehall’, Aganaga, yizeye ko papa wa Fresh Kid azagira ibihe byiza mu muziki. Gusa yatangaje ko azamusinyisha nyuma yo kumva indirimbo ze zitandukanye. Ati: “Kugeza ubu aracyari mu igeragezwa.”

Uretse ibyo kandi Aganaga yanashyizeho ibiciro by’umuntu wese uzajya yifuza ko Fresh Daddy amukorera igitaramo mu gihe azaba yamaze kumusinyisha nk’uko howwebizz.ug ibitangaza.

Yagize ati: “Umuntu wese uzajya utumira Fresh Daddy ngo amuririmbire mu gikorwa runaka, azajya yishyura amashiringi ari hagati y’ibihumbi magana atanu (500,000) na miliyoni (1,000,000). Ngiye no gukora urupapuro nyemezabwishyu ruzajya rwifashihwa.”

Fresh Daddy wabanje kugaragaza ko adashyigikiye umuhungu we, Fresh Kid ndetse akanamubangamira cyane mu bijyanye n’umuziki, yaje kugaragaza ko na we akunda umuziki cyane kugeza n’ubwo ahanze indirimbo ye ku giti cye.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top