Nyuma y’iminsi 12 asinyiye Rayon Sports, Kwizera Pierrot yatangiye imyitozo (AMAFOTO)
Umukinnyi mpuzamahanga w’umurundi uheruka gusinyira Rayon Sports, Kwizera Pierrot yatangiye imyitozo muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Tariki ya 28 Mutarama 2022 nibwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi ukinira n’ikipe y’igihugu y’u Burundi amasezerano y’imyaka 2, ni nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya AS Kigali.
Ntabwo yatangiranye n’abandi imyitozo kuko yahise ajya i Burundi gusura umuryango we no mu rwego rw’akaruhuko gato.
Akaba yagarutse mu Rwanda ndetse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gashyantare 2022 akaba yatangiye imyitozo na bagenzi be bitegura imikino yo kwishyura yashampiyona izatangira tariki ya 12 Gashyantare, Rayon Sports izaba yasuye Mukura VS i Huye.
Uyu murundi ukina mu kibiga hagati, si ubwa mbere asinyiye Rayon Sports kuko muri 2015 nibwo yageze muri iyi kipe ku nshuro ya mbere batandukana muri 2018 ubwo yahitaga yerekeza muri Al-Orouba yo muri Oman atatinze kuko muri 2019 yahise asinyira AS Kigali.

Ibitekerezo
Kwibuka
Ku wa 10-02-2022Rayon kumutima
Samwek
Ku wa 10-02-2022Andika Igitekerezo Hano byiza cyane rayon