Nyina wa Hamisa Mobeto yababajwe n’amagambo arimo amuvugwaho n’umukobwa we
Mama w’umukobwa w’umunyamideli, umukinnyi wa filimi muri Tanzania, Hamisa Mobeto, Shufaa Rutiginga, yarakaye cyane nyuma y’amagambo amaze iminsi avugwa ko Hamisa Mobeto atari umukobwa we, yahise asaba ko niba atari we nyina, uwo mubyeyi we wundi yakwigaragaza.
Muri Tanzania hamaze iminsi inkuru ivuga ko Shufaa atari we mubyeyi wa Hamisa Mobeto, ko ahubwo yamureze akamukuza nk’umwana we ariko atari we umubyara.
Inkuru Dukesha ikinyamakuru Global Publishers, ivuga ko uyu mubyeyi yatangajwe n’aya magambo arimo kugenda avugwa, asaba ko niba hari undi nyina wa Mobeto yakwigaragaza.
Yagzie ati"ntangazwa cyane n’inkuru zirimo kuvugwa, ngo Mobeto si umwana wanjye? Niba hari undi muzi nyina mumuzane cyangwa we yiyerekane, nta muntu warwanira umwana w’undi, abantu bareke amagambo."
Hamisa Mobeto yamenyekanye cyane ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Diamond Platnmuz, bakaba baraje no kubyarana umwana.

Ibitekerezo