Ntacyo twari dufite duhomba - Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya U18 nyuma yo kwegukana Zone V
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 18, Sean Mwesigwa yavuze ko icyabafashije kwegukana igikombe cya Zone 5 batsinze Misiri yakiriye irushanwa ari uko bakinnye nk’abadafite icyo bahomba kandi birinda igitutu.
Ikipe y’Igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 18 muri Basketball, begukanye irushanwa ry’Akarere ka Gatanu ryari rimaze iminsi ribera mu Misiri.
Hakaba hari mu rwego rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Côte d’Ivoire i Abidjan, u Rwanda rukaba rwahise rubona iyi tike kimwe na Misiri batsindiye ku mukino wa nyuma.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026 nibwo iyi kipe yasesekaye ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Kapiteni w’iyi kipe, Sean Mwesigwa yavuze ko ikintu cyabafashije ari uko bakinnye nk’abadafite icyo bahomba ndetse banirinda igitutu nk’uko abatoza babibasabye.
Ati "Navuga ko icyadufashije ni uko nta gitutu twariho, umutoza yatubwiye ko ari bo kiriho, twagiye mu mukino tudahabwa amahirwe, ntacyo twari dufite cyo guhomba. Twagiye mu mukino dukina nk’ikipe turawutsinda dutwara igikombe."
Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 18, Niyomugabo Munyandamutsa Sunny yavuze ko ibanga bakoresheje nta rindi ari ukuremamo abakinnyi icyizere.
Ati "Ibanga nta rindi twagerageje kwitoreza hamwe, iminsi twabonye twarakoze ikindi ni ukubaremamo icyizere ukababwira ko n’abandi ntacyo babarusha ni 5/5, n’igihe batujyaga imbere nababwiraga ko batagomba kugira igitutu kandi barabikoze."
"Tubabwira ko batsinda batsindwa tuzakomeza tubakunde bo bakore ibyo bagomba gukora ibiva mu mukino byo ntibabyiteho, rero byaradufashije."
Yakomeje avuga ko icyabafashije gutsinda Misiri yari imbere y’abafana bayo bakanayitwara igikombe ariko uko yasabye abakinnyi be kutajya ku gitutu bagakora ibyo bazi.
Ati "Tumaze gukina na Misiri umukino wa mbere, nabwiye abasore ko Misiri itaratsindwa ariko bishoboka, nabasabye kutagira igitutu gusa kuko ubwoba butuma umuntu adakora ibyo agomba gukora, mwitonde igitutu kibe icy’abatoza imyaka yanyu ntimugomba kujya ku gitutu kandi ni byo bakoze."
Bashiki babo batarengeje imyaka 18 nabo begukanye umwanya wa 3, bo bakaba barabuze itike y’Igikombe cya Afurika.
Munyaneza Joseline umutoza wabo, yavuze ko kimwe mu byabaye imbogamizi ntibabashe kubona itike y’imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika ari ukutabonera abakinnyi igihe kuko hari abakinnyi bagombaga gukina iyi mikino kandi banafite ibizamini bya Leta.

Ibitekerezo