Nizzo yavuze icyamuteye kwitabira igitaramo cya Safi nyuma y’umwaka batavugana
Bitunguranye umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys, Nizzo yitabiriye igitaramo cya mugenzi we bahoze baririmbana bakaza gutandukana, Safi Madiba, avuga ko nta kintu cyihariye cyabimuteye uruetse kumva ko yajya kureba aho umuvandimwe we aririmba akamushyigikira nyuma y’igihe kinini batavugana.
Iki gitaramo cyabaye ku munsi wo ku Cyumweru kibera i Nyamirambo muri kamwe mu tubari twaho, Nizzo akaba yaraje kugaragara muri iki gitaramo aho yaje gufata n’indangururamajwi agasuhuza abafana ba Urban Boys.
Aganira na Isimbi.rw, Nizzo yavuze ko nta kintu kindi kibyihise inyuma uretse kumva ko yajya kureba umuvandimwe we aho aririmba nk’uko yakwitabira ibindi bitaramo.
Yagize ati”Ni ibisanzwe, ni nk’uko najya mu kindi gitaramo, nkaba rero narasanze nshobora kugenda nkareba icya mwene wacu nkamushyigikira kuko nta rundi rwango rurimo, niko kuvuga ngo reka ngende bakoreye hafi y’iwanjye kandi hari n’inshuti zanjye, twari turi kunywa biraho kuko ibindi byararangiye.”
Yakomeje avuga ko bafashe umwanya bakaganira ariko bitari cyane, babazanya amakuru yo mu kazi. Ngo ubu noneho nyuma y’umwaka urenga batandukanye Nizzo yafata telefoni agahamagara Safi bakaganira aramutse abaye amukeneye.
Mu Kwakira 2017 ni bwo Safi Madiba yavuye mu itsinda rya Uraban Boys ryari rigizwe n’abasore batatu ari bo; Safi, Humble G-zo na Nizzo, bikaba byaratewe n’uko hari ibyo batumvikanagaho.

Ibitekerezo