Siporo

Ngiye gupakira ibikapu njye mu Rwanda - Sergio Ramos ngo arazana n’umugore

Ngiye gupakira ibikapu njye mu Rwanda - Sergio Ramos ngo arazana n’umugore

Myugariro w’umunya-Espagne ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain, Sergio Ramos na bagenzi be bakinana, umunyezamu Keylor Navas na Julian Draxler bategerejwe i Kigali muri gahunda ya Visit Rwanda.

Mu mashusho iyi kipe yashyize hanze, agaragaza aba bakinnyi bavuga ko bagiye kuza mu Rwanda n’imiryango yabo.

Sergio Ramos yavuze ko afite amatsiko yo kuza mu Rwanda kureba abana b’igangi barimo Mudasumbwa.

Ati "Ngiye mu Rwanda, ubu ngiye mu rugo gupakira ibikapu. Kubera ko ngiye muri Pariki y’Ibirunga. Pariki y’igihugu. Nshaka guhura n’abana b’Ingagi nka Mudasumbwa. Si ngenda njyenyine ndajyana n’umugore wanjye n’abakinnyi dukinana Navas na Draxler."

Uyu mwana w’Ingagi Mudasumbwa ari mu bana batatu b’Ingagi ari bo Ingeri na Nshongore biswe n’abakinnyi ba PSG ari bo
Neymar, Kylian Mbappe, Angel di Maria, Sergio Ramos na Marquinhos muri Nzeri 2021.

Umunyezamu Keylor Navas avuga kuri uru ruzinduko yagize ati "Tugiye mu Rwanda, kugira ngo tugire ibyo tumenya ku Rwanda no kureba Ingangi. Ndajyana n’umugore wanjye na Draxler. "

Julian Draxler "Sergio na Navas bambwiye ko tugiye kujya mu Rwanda. Ntakubeshye sinjye uzabona tugezeyo."

Aba bakinnyi biteganyijwe ko bazagera mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2022.

Guhera mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino, yaba iyo yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.

Keylor Navas (ubanza ibumoso) na Sergio Ramos (iburyo) bazaba bari i Kigali mu mpera z'iki cyumweru
Julian Draxler na we azaba ari i Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top