Sinema

Nabavanyemo nshaka kwerekana ko atari bo bangize - Killaman avuga ku barimo Dogiteri Nsabi

Nabavanyemo nshaka kwerekana ko atari bo bangize - Killaman avuga ku barimo Dogiteri Nsabi

Killaman yatangaje ko guhora atenguhwa inshuro nyinshi n’abakinnyi ba filime yakinishaga barimo umunyarwenya Dogiteri Nsabi byamusunikiye ku gutekereza gutunganya imishinga yakora batarimo mu rwego rwo kwemeza abafana ko ataribo bari bamugize.

Umwanditsi akaba n’umukinnyi wa fiime, Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman yahishuye agahinda yatewe n’igihombo cy’imishinga y’amafilime ye ahanini avuga ko cyatewe n’icyo yise kutagira gahunda no guhindagurika kw’ibyemezo bya bamwe mu bakinnyi bafite amazina manini bazikinagamo bigatera ihagarikwa zayo.

Mu kiganiro na ISIMBI, Killaman yavuze ko iki gihombo yagize cyamuteye ukwibaza niba imibare y’abareba filime ze bakunda imyandikire ye cyangwa bashidukira amazina y’abakinnyi bakinagamo barimo Nsabi, Pelly, Aisha n’abandi hanyuma afata icyemezo cyo kubakuramo mu gushyira ku munzani ukuri kw’iki gitekerezo.

Ati “Nashatse kwereka abantu ko atari bo bangize, iyi ni script yanjye nateguye ntashingiye ku muntu runaka koko akenshi nabonaga bikomeje kunteranya n’abafana banjye babonaga nk’aho ntagira gahunda. Hari filime nyinshi mubona mukagira ngo ninjye wazihagaritse kandi nanjye atari uko nabishakaga.”

Kubera impamvu zirimo kuba filime yitwa ‘Mihigo’ zaragiye zihagaragara zitageze ku gace ka nyuma kazo kubera inzitwazo za bamwe mu bafite amazina manini bazikinagamo bamugoraga kugeza kumusaba ibyo nabo babonaga ko bidashoboka, ni byo byatumye Killaman agira igitekerezo cyo kwandika filime ‘Amaraso Yanjye’ yubakiye ku nkuru ibumbatiye isomo rusange kurusha umuntu runaka.

Ati "Nk’ubu nka ‘Mihigo’ yahagaze kubera abakinnyi bagiye ndetse namusaba kugaruka agahita ambwira ngo banza umpe amasezerano ahoraho kandi nanjye ntari kwinjiza nawe ubwe abibona. Muze no gucunga neza Nsabi, Mitsutsu, Aisha n’abandi benshi ntibarimo kubera hari igihe bajyaga bangora .”

Filime y’uruhererekane ‘Amaraso Yanjye’ imaze ibyumweru bibiri itangiye gushyirwa hanze ndetse ubu igeze ku gace ka makumyabiri na rimwe.

Killaman yavuze ko abarimo Nsabi yabakuye muri filime ze ashaka kureba niba ari bo batumaga zikundwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Muton
    Ku wa 10-06-2026

    Following

IZASOMWE CYANE

To Top