Fabiola yanenze bikomeye umugabo wiyitaho mu gihe umugore we asa nabi
Umukinnyi wa Filime, Fabiola yatangaje ko aterwa ubwoba n’abagabo bakunda gushyira amafaranga menshi mu myambarire ndetse n’uburyo bagaragara muri rubanda kuko akenshi usanga ibi bikurikiwe no kutita ku bagore n’abana babo.
Umukinnyi wa Sinema Mukasekuru Khadija wamenyekanye cyane nka Fabiola muri filime ‘Amarira y’Urukundo’ yakunzwe mu myaka ya za 2010, yavuze ko ku kigero cyiganje, abagabo bakunze kwita ku bintu byo kugura imyenda myinshi rimwe na rimwe irenze ubushobozi bw’ibyo binjiza usanga imiryango yabo ibayeho mu buzima butari bwiza .
Mu kiganiro na ISIMBI, uyu mubyeyi yerekanye ko umugabo ufite abana n’umugore udashobora gutinya kwambara inkweto zigura arenga ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda hari amahirwe menshi y’uko umufasha we uzamusangana inkweto ziciriritse.
Ati "Njyewe rero buriya ntinya umugabo wikunda kurenza umugore we. Iyo mbonye umugabo yambaye ibihenze kuva hasi kugera hejuru buriya ujye uhita umutinya. Umugabo udatinya kwambara urukweto rw’ibihumbi 50, benshi uzasanga umugore we yambara ibintu biri hasi cyane.”
Fabiola yagaragaje ko uku kwikunda kw’abagabo kurenza uko bakunda ugusa neza kw’abafasha babo ari byo bituma arushaho kugira impungenge z’uburyo yita ku muryango we bijyanye n’uko miterere kamere y’aba bombi, umugore ari we uremanywe gukunda kuba agaragara neza kurusha umugabo.
Ati “ Umugabo wikunda ntabwo akunda umugore we kuko umugore ni we rurabo rukunda gusa neza. Ntabwo aba atekereza umugore we ahubwo aba yirebaho rimwe na rimwe ugasanga yambaye inkweto nziza kandi umwana we ku ishuri yambaye boda boda, ee akabikorera kugira ngo ase neza."
Uyu munyabigwikazi mu ruganda rwa sinema nyarwanda wanamaze gushyira hanze filime nshya yise ‘True Story’ yahuriyemo n’abarimo Linda, anahamya ko iyi migirire y’abagabo yo kudashyira imbere imibereho myiza y’abagore babo iri mu bituma hakomeza kwiyongera umubare munini wa za gatanya hadateye biyemeje kuzabana akaramata.

Ibitekerezo