City Maid ndayikumbuye - Nick wayivuyemo mu buryo bwatunguye benshi
Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Emmanuel Ndayizeye wamamaye muri filime y’uruhererekane ya City Maid nka Nick, yavuze ko akumbuye kuyikinamo.
Nick ni umwe mu batangiye bakina muri iyi filime yakunzwe na benshi ndetse ari no mu bakinnyi b’ingenzi (main characters).
Igihe cyaje kugera ayivamo mu buryo bwatunguye benshi, bikavugwa ari ukubera ko atumvikanye n’ubuyobozi butegura iyi filime inatambuka kuri Televiziyo Rwanda.
Uyu mukinnyi w’amafilime akaba amaze igihe atagaragara mu mafilime, akaba yavuze ko atigeze asezera gukina filime.
Ati "Nzakomeza kuyikina kugeza no ku myaka 70. Ntabwo umuntu ahagarika gukina kuko ni ubuzima bwa buri munsi. Hari igihe kigera umuntu akajya inyuma ya camera."
Yakomeje avuga ko na we akumbuye City Maid kuko ari filime yagiriyemo ibihe byiza, kuyigarukamo yabyishimira.
Ati "City Maid ni filime yampaye izina, nayigiriyemi umugisha nanjye ndabakumbuye. Ahubwo untangire ubutumwa ibukuru. Igihe icyo ari cyo cyose nayigarukamo nta gikuba cyacika.”

Ibitekerezo