Myugariro wa Rayon Sports, Kayumba Soteri n’umufasha we Nishimwe Cleore bibarutse umwana w’umukobwa akaba ari n’imfura ya bo.
Ni umwana bibarutse ku munsi w’ejo tariki ya 1 Mata 2020 mu ma saa 12:00’ z’amanywa mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Kayumba Soteri yagize abinyujije ku mbuankorambaga yagize ati“ Urakoze mugore nkunda kumpa impano iruta izindi! Ndagukunda cyane.”
Bibarutse imfurua ya bo nyuma y’uko muri Nyakanga 2019 ari bwo bakoze ubukwe, biyemeza kubana akaramata.
Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yinjiye muri Rayon Sports mu Kuboza 2019 avuye mu ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya, hari nyuma yo gukinira AS Kigali imyaka igera mu munani.
We n'umufasha we bubarutse imfura ya bo
Ni myugariro wa Rayon Sports uyimazemo igihe gito

Ibitekerezo
Hafashimana peter
Ku wa 2-04-2020arikose kuki abobantu bashaka kwinjira mubuzima bwuwo mudamu njye ndumva ataringombwa koba kwinjira mubuzima abayemo sawa murakoze