Siporo

Myugariro wa Rayon Sports, Niyigena Clement mu mayira abiri

Myugariro wa Rayon Sports, Niyigena Clement mu mayira abiri

Myugarariro wa Rayon Sports uri ku mpera z’amasezerano ye muri iyi kipe, Niyigena Clement aracyabunza imitima yibaza niba asohoka muri iyi kipe akerekeza muri APR FC bivugwa ko bamaze kumvikana cyangwa se niba ayigumamo.

Niyigena Clement yinjiye muri Rayon Sports muri 2020 avuye mu ikipe ya Marines, yayisinyiye imyaka 2 ubu ikaba irimo igana ku musozo.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi n’ubundi wari wifujwe na APR FC, ikanamwerekana mu bakinnyi yaguze 2019 ariko igahita imusubiza muri Marines, yongeye kumwifuza ndetse ibiganiro byo bisa n’ibyarangiye.

Andi makuru ariko na none avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports nabwo buticaye burimo gushaka uburyo uyu umusore bari bubakiyemo mu bwugarizi yahaguma ndetse amwe mu makuru avuga ko hari umuntu wo hafi ya APR FC urimo gufasha Rayon Sports kugumana uyu mukinnyi agerageza kumvisha iyi kipe ko yamureka akaba yaguma muri Rayon Sports undi mwaka umwe ikabona kumuzana.

Umwe mu bantu bo hafi ya Niyigena Clement, yabwiye ISIMBI ko kugeza ubu uyu musore nawe atarafata umwanzuro kuko nubwo APR FC imuha byinshi ariko na none ku giti cye yumva yaguma muri Rayon Sports yari amaze kumenyera, amaze gufatisha ndetse ubwugarizi bw’iyi kipe ari we bwubakiyeho kuruta uko yajya muri APR FC guhanganira umwanya na Buregeya Prince na Nsabimana Aimable bamaze gufatisha mu bwugarizi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Bivugwa ko kandi Rayon Sports ibiganiro bigeze kure na Usengimana Faustin ku buryo mu gihe Niyigena Clement yaba agiye iyi kipe bitayigora guziba icyuho cye.

Niyigena Clement ntarafata umwanzuro w'ikipe azakinira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top