Mutoni Assia agiye gushyira hanze filime nshya yakoreye i Kigali yise ‘Umuvumo wa Se ‘ igaruka ku bijyanye no kutagira ukuri mu mubano w’abakundana,.
Nyuma y’igihe kirekire yarimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse agasa n’uhagaritse ibyo kugaragara muri filime zitandukanye, Assia yatangaje ko iki gitekerezo cyo gukora filime ye cyaturutse ku busabe bwa benshi mu bafana be.
Uyu mugore umaze iminsi mu Rwanda n’umugabo we, mu kiganiro na ISIMBI, yavuze ko zimwe mu mpamvu zamuteye gutangira kwandika kuri iyi filime zaturutse no kuri bamwe mu nshuti ze za hafi zirimo na Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman zahoraga zibimwibutsa .
Aho yagize ati ”Bahora babinyibutsa inshuro nyinshi gusa nanjye nari maze iminsi nsa nk’aho mpuze ariko twatangiye kubikoraho, vuba aha irasohoka.”
Iyi filime ya Assia izaba ari filime irangirira ndetse mu mashusho nteguza yashyize hanze igaragaramo bamwe mu bakinnyi bafite amazina azwi cyane mu ruganda rwa sinema nka Intare y’Ingore, Lucas, Queen Tiffah ,Yaka Mwana ndetse n’umugabo we.
Yabwiye abakunzi be ko ubu ibintu yabishyize ku murongo ndetse n’iyo yasubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azajya abaha filime byibuze rimwe mu cyumweru, ngo yari yarabuze Cameraman ariko ubu yarabonetse.
,Assia wari umaze imyaka ine yimukiye muri Amerika aho yashatse, yagarutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2026 yakirwa n’abiganjemo abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze.
Uyu mukinnyi wa filime wamenyekanye mu zirimo Seburikoko, yimukiye muri Amerika mu 2022 nyuma yo gukora ubukwe n’umugabo we Uwizeye Mohammed bafitanye abana babiri kugeza ubu.

Ibitekerezo