Sinema

Mutamba Juliette yahurije abarimo Samusure muri filime y’inkuru idasanzwe

Mutamba Juliette yahurije abarimo Samusure muri filime y’inkuru idasanzwe

Mutamba Juliette yashyize hanze filime y’uruhererekane nshya yise ‘Ndengera,’ yagizwemo n’uruhare rukomeye n’abarimo Micky.

Filime Ndengera igaragaramo amazina asanzwe azwi muri sinema nyarwanda nka Samusure cyangwa Makuta igaruka ku buzima bw’abashakanye bwiganjemo gucana inyuma n’ibizazane mu rukundo.

Mu kiganiro na ISIMBI, Mutamba Juliette yavuze ko kuba mu ruganda rwa Sinema harimo abategarugori nka Micky bafite intambwe bamaze gutera biri mu byamuhaye imbaraga n’icyizere cy’uko uyu mushinga yari amaranye igihe kinini wazatanga umusaruro.

Ati “Micky ndamushimira cyane kubera ko yarantinyuye ,anyereka inzira ampuza n’abantu batandukanye twagiye dukorana kugera kuri hafi mirongo irindwi ku ijana ry’ itsinda rigari turi gukinisha ubu.”

Mutamba anagaragaza ko gutekereza uyu mushinga atari arangamiye ibiyivamo mu buryo faranga gusa ahubwo ko ari n’itafari yumvaga agomba kuzashyira ku iterambere ry’uruganda.

Agace ka mbere k’iyi filime kamaze amasaha 24 kagiye hanze kakaba kamaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 38 kuri shene ya YouTube yitwa Hobe Movies.

Mutamba Juliette yasohoye filime irimo Samusure
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top