Umuraperi T.I n’umuryango we bari mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rwa mushiki we Precious Harris wari uherutse gukora impanuka y’imodoka.
TMZ yatangaje ko Precious Harris, mushiki wa T.I yakoze impanuka y’imodoka mu cyumweru gishize ahita ajyanwa mu bitaro. Yitabye Imana nyuma y’iminsi irindwi yari amaze arwaye bikomeye.
Iyi mpanuka yabereye mu Mujyi wa Atlanta mu cyumweru gishize, Precious Harris yashizemo umwuka kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2019.
Umukobwa wa Precious Harris, Kamaya ni we watangaje iyi nkuru bwa mbere biciye kuri Instagram. Yanditse agira ati “Yari inshuti yanjye magara ku Isi, ubu ni umumarayika wanjye mu ijuru…”
Yongeraho ati “Ndagukunda cyane. Mbabajwe bikomeye n’urupfu rwawe ariko uburyo wicishaga bugufi mu cyumweru gishize byampamirije ko ubu uruhutse […] Nta kongera kubabazwa na Asthma, ariko ngiye kugukumbura cyane.”
T.I[ubusanzwe witwa Clifford Harris Jr] yari aherutse guhagarika ikiganiro ‘Family&Hustle’ nyuma yo kumenya ko mushiki we yakoze impanuka ikomeye.
Iki kiganiro, mushiki we yagikoranaga n’umugore we Tiny[Tameka Cottle], cyatangiye gutambuka kuri VH1 mu 2011.

Ibitekerezo