Imyidagaduro

Mu magambo akomeye, Bijoux wo muri bamenya yasubije abamututse kubera umukunzi we mushya(VIDEO)

Mu magambo akomeye, Bijoux wo muri bamenya yasubije abamututse kubera umukunzi we mushya(VIDEO)

Munezero Aline wamamaye nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yavuze ko abamuvuga nabi nta mwanya yababonera cyane ko atari bo akundana nabo cyangwa se ngo abe ari bo bazashakana, ngo ni abazataha ubukwe.

Nta minsi itatu ishize Bijoux ahishuye ko ari mu rukundo rushya n’umuhanzi Lionel Sentore, ni nyuma yo gutandukana na Abijuru Benjamin nyuma y’amezi 3 amwambitse impeta ya fiançailles.

Ubwo yavugaga ko yatandukanye n’uyu muhungu, Bijoux yibasiwe n’abantu benshi bamutuka ko ari ikirara adashobotse, uyu mukobwa yongeye kwifatirwa ku gahanga n’ubundi nyuma y’uko yongeye kugaragaza ko ari mu rukundo, yongeye gutukwa n’abantu bavuga ko n’ubundi adashobotse ari ikirara.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Bijoux yavuze ko ibyo atabitaho umwanya kuko ababivuga atari bo bakundana cyangwa ngo abe ari bo bazabana, bo ngo ni abazataha ubukwe gusa.

Ati “Ntabwo nabireka kuko abantu bandika izo comments ntabwo ari bo nkundana nabo, umuntu muba mukundana nimwe muba muzi ibyanyu, ushobora kugenda ukabwira umuntu ngo Aline nta mwanya azakubonera, ugasanga nimugoroba twari turi kumwe, cyangwa n’aho nagiye twajyanye, niba nashyize hanze ifoto ntari kumwe na we, ntibivuze ko atari iruhande rwanjye.”

“Abantu bavuga ngo nzabivamo, ntabwo nabivamo kuko uwo dukundana atandukanye n’abatera comment. Lionel afite ukuntu amfata n’abatera comment bafite uko bamfata, kandi abavuga ni abazataha ubukwe ntabwo ari bo nzabana nabo.”

Bijoux tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo yambitswe impeta ya fiançailles na Benjamin. Mu mpera za Mutarama 2021 yabwiye ISIMBI ko yatandukanye n’umukunzi we nyuma y’uko yasanze hari ibyo badahuza, gusa yahise anemeza ko afite umukunzi mushya yirinze gutangaza izina rye.

Bijoux yemeje ko ari mu rukundo rushya na Sentore Lionel
Ngo ibyo bavuga ntacyo bitwaye kuko atari bo bazakora ubukwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top