Siporo

Mu gihe nta cyubahiro gihari, wakigendera - Umunyezamu wa Rayon Drissa Kouyate

Mu gihe nta cyubahiro gihari, wakigendera - Umunyezamu wa Rayon Drissa Kouyate

Umunyezamu ukomoka muri Mali, Drissa Kouyate yaciye amarenga ko yaba yarasuzuguwe na Rayon Sports ndetse aca amarenga yo gutandukana.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 13 Kanama 2026 nibwo hakwirakwiye amakuru ko Drissa Kouyate yagiye ku biro bya Rayon Sports ndetse ko impamvu nyamukuru yari imutwaye ari ukuganira ku kuba batandukanye.

Mu ijoro ryo ku wa Kane abinyujije kuri WhatsApp Status, Drissa Kouyate yagize ati "Mu gihe aho uri nta cyubahiro. Have ujye aho ukenewe."

Ibi byahise bisa n’ibyemeza ko yamaze kumvikana na Rayon Sports gutandukana cyane ko no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu atigeze akora imyitozo n’abandi.

Drissa Kouyate yageze muri Rayon Sports muri 2025 ayisinyira imyaka ibiri akaba ubu yari ku mwaka we wa nyuma.

Nyuma y’uko umwaka w’imikino wa 2025-26 urangiye, byavuzwe ko atazakomezanya na Rayon Sports.

Gusa bivugwa ko yaje kwemera gukomezanya na Drissa Kouyate nyuma y’uko yari yabemereye ko agiye gukuramo ikirego yabareze muri FIFA kubera amafaranga ye atahawe.

Bishoboka ko impande zombi zananiwe kumvikana bakaba bahisemo gutandukana.

Ubutumwa bwa Drissa Kouyate
Drissa Kouyate ashobora gutandukana na Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top