Imyidagaduro

Miss World: Nimwiza Meghan yerekanye umushinga we (Video)

Miss World: Nimwiza Meghan yerekanye umushinga we (Video)

Miss Meghan Nimwiza uhagarariye u Rwanda muri Miss World kimwe n’abandi bakobwa bahuriye mu itsinda rya 17, bagaragaje amashusho asobanura amavu n’amavuko yabo ndetse basobanura byinshi byerekeranye n’imishinga yabo bateganya gukora.

Ku wa 19 Ugushyingo 2019 Nimwiza Meghan yitabiriye irushanwa rya Miss World 2019, aho yagiye guhatana n’abandi bakobwa 120 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi yose.

Kuri ubu iri rushanwa rigeze kure ndetse abakobwa batangiye guhatana mu byiciro bitandukanye, bakigera mu Bwongereza aho iri rushanwa riri kubera bahise bakora tombola y’igice cy’irushanwa rizwi nka ‘Head to Head Challenge’ aho abakobwa bashyirwa mu matsinda bakagenda bahatwa ibibazo ku mishinga yabo n’ibibazo by’ubumenyi rusange.

Mu itsinda rya Meghan Nimwiza ari kumwe na Ghislaine Mejia (Aruba), Michelle Daniela DEE (Philippines), Alba Blair (Dominican Republic) na Rebecca Kwabi (Ghana).

Nimwiza yerekanye umushinga we mbere y’abandi, yasobanuye ko kuba yarakuriye mu Rwanda mu gihugu gikesha umusaruro mwinshi ubuhinzi byatumye afata umushinga we nk’ingirakamaro. Yavuze ko yakuze abona aho bahinga bigatuma abikunda, yifuza gukundisha urubyiruko ruhugiye mu bindi kwibuka ubuhinzi "kuko butariho batabasha kubaho."

Yize mu mashuri yisumbuye ikoranabuhanga ariko urukundo yagiriye ubuhinzi rutuma ahitamo kubukomerezamo.

Miss World 2018, Vanessa Ponce yabajije Meghan Nimwiza umushinga we ujyanye na ’Beauty with a Purpose’ isaba abakobwa bose kwerekana ibikorwa bakoze bijyanye no kugaragaza ubwiza bufite intego.

Nyampinga w’u Rwanda uhatanira kuba Miss World yasobanuye ko yahisemo gufasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi. Ibikorwa nk’ibi yabikoze mu Ugushyingo aho yatangije igikorwa cyo gufasha abana 50 bo mu karere ka Nyamagabe bafite ikibazo cy’imirire mibi basanzwe bakurikiranwa n’ibitaro bya Kigeme.

Yagize ati "Nkunda kubona abana, nibuka ko igihe cyose byamenaga umutima kubona umwana ufite ikibazo cy’imirire mibi ndetse iyo ngize uwo mbona binyibutsa aho nari ndi mu gihe cyabo, kwibuka ibyo bihe bibi baba banyuramo. Guverinoma yacu yakoze byinshi mu guhangana n’iki kibazo gusa haracyariho uduce tumwe na tumwe kikigaragaramo. Niyumvisemo ko hari icyo nshobora kubakorera."

Muri iri rushanwa habanza kwiyerekana abakobwa batatu bakabazwa amateka yabo na Vanessa Ponce ufite ikamba rya Miss World ry’umwaka ushize hanyuma basoza abandi batatu na bo bakabazwa ukwabo. Buri mukobwa yiyerekana yifashishije amashusho aba yarafashwe mu bihe bitandukanye hanyuma akabazwa byimbitse ibibazo ku byo yerekanye.

Aba bakobwa batorerwa ku mbuga nkoranyambaga zose za Miss World ziri kuri Instagram, Facebook, Twitter na Mobstar ndetse n’urubuga nyirizina rwa Miss World.

Reba hano Nimwiza Meghan asobanura umushinga we

SRC: Miss Rwanda

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top