Imyidagaduro

Miss World 2019: Nimwiza Meghan yatashye amara masa, ikamba ritaha muri Jamaica

Miss World 2019: Nimwiza Meghan yatashye amara masa, ikamba ritaha muri Jamaica

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo habaye ibirori byo gutoranya Nyampinga w’Isi wa 2019, Nimwiza Meghan wari uhagarariye u Rwanda ntiyabashije kwegukana iri kamba, ahubwo ryatashye muri Jamaica aho ryegukanywe na Toni-Ann Singh.

Ni ibirori byabereye mu mujyi wa Londres mu Bwongereza uyu munsi ku wa 14 Ukuboza 2019.

Nimwiza Meghan wagiye ahagarariye u Rwanda, yaserutse akenyeye kinyarwanda, ntiyabashije no kuza mu bakobwa 40 ba mbere bahize abandi.

Mu bakobwa 40 batoranyijwe, nabo hagombaga gutoranywamo abandi 12. Abatoranyijwe bakaba bakomoka muri Kenya, Nigeria, Brazil, Mexico, u Buhinde, Nepal, Philippines, Vietnam, Jamaica, u Bufaransa, u Burusiya na Cook Islands.

Muri 12 nabo hagombaga kuvamo 5 bajya mu cyiciro cya nyuma, abatoranyijwe ni abo muri Nigeria, Brazil, u Buhinde, Jamaica n’u Bufaransa.

Nyuma yo kubazwa n’akanama nkemurampaka, Toni-Ann Singh ukomoka muri Jamaica wari wanegukanye ikamba ry’uwahize abandi mu kugaragaza impano aho yaririmbye indirimbo ya Whitney Houston yitwa I have nothing, niwe wanegukanye ikamba rya Nyampinga w’Isi ahize bagenzi be.

Igisonga cya mbere cya Miss World cyabaye Roshelle McKinley ukomoka mu Bufaransa n’aho icya kabiri cyabaye Alanna Wanliss ukomoka mu Buhinde.

Tonn-Ann yegukanye ikamba rya Miss World 2019, aba umunya-Jamaica wa 4 uryegukanye nyuma ya Corole Joan Crawford(1963), Cindy Breakspeare(1976) na Lisa Hanna(1993).

Mu nzu mberabyombi yabereyemo ibirori bya Miss World 2019
Buri umwe yari yifitiye icyizere
Tonn-Ann ukomoka muri Jamaica niwe wegukanye ikamba
Tonn-Ann agaragiwe n'ibisonga bye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top