Imyidagaduro

Miss Umwali Neema yabyaye umwana wa kabiri

Miss Umwali Neema yabyaye umwana wa kabiri

Umwali Neema Larissa ari mu byishimo bikomeye byo kwibaruka umwana w’ubuheta we n’umugabo we Ngabo Augustin Zady bamaze imyaka irenga itatu babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umwali Neema Larissa yabaye Nyampinga wa Kaminuza yahoze yitwa KIE, yanahagarariye u Rwanda mu marushanwa Mpuzamahanga y’ubwiza atandukanye muri Miss East Africa na Miss Supranational umwaka wa 2014.

Yibarutse ubuheta mu gihe kimwe n’icyo Isi yizihizaho umunsi w’ababyeyi b’abagore ari na byo yakomojeho mu butumwa yanditse kuri Instagram. Yanditse ko yabaye umubyeyi w’abana babiri, uwo yibarutse kuri iyi nshuro bamwese Meela ryisanisha na Geela basanganywe.

Yashyize muri ubwo butumwa utumenyetso tw’umutima dutukura mu gushushanya urukundo, arongera ati “Umutima wanjye wuzuye ibyishimo.”

Umwana w’ubuheta Umwali yibarutse ni ibyishimo byiyongera ku bindi mu muryango we na Ngabo kuko mu mpera z’umwaka ushize ari bwo bizihije isabukuru y’imyaka itatu bamaze barushinze, mbere yaho gato imfura yabo yitwa ‘Geela’ yari yujuje imyaka ibiri y’amavuko.

Umwali Neema Larissa n’umukunzi we Ngabo Augustin Zady bakoreye ubukwe muri Leta ya Texas muri Amerika ku itariki 19 Ukuboza 2015.

Umwali Neema wabaye Nyampinga mu Rwanda yibarutse umwana wa kabiri
Ubuheta bwa Neema na Ngabo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top