Miss Shanitah yatsinzwe mu gice cyiswe ‘Supra Chat with Valeria’
Miss Umunyana Shanitah waserukiye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rizwi nka Miss Supranational 2019 n’itsinda arimo bagiranye ikiganiro na Valeria Vazquez Latorre ufite iri kamba ry’umwaka ushize wa 2018, bahatwa ibibazo Shanitah aratsindwa.
Iki kiganiro cyabaye mu gice cyiswe ‘Supra Chat with Valeria’ kigaragaza buri mukobwa uri muri iri rushanwa agirana ikiganiro n’Umunya-Puerto Rico Valeria Vazquez Latorre wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2018.
Mu irushanwa ry’uyu mwaka, abakobwa bahatana bashyizwe mu matsinda aho Shanitah ari mu itsinda rya gatandatu ahuriyemo n’abandi bakobwa bahagarariye ibihugu bya Indonesia, Myanmar, Ukraine, Wales n’uwa Bangladesh uherutse gusezera mu mwiherero.
Mu kiganiro aba bakobwa bagiranye na Valeria, Shanitah asubiza ibibazo yabajijwe bijyanye n’uko yumva ibiranga umugore w’umunyembaraga n’uwo ari we kuri we, yagarutse kuri nyina umubyara kuko amufata nk’icyitegererezo.
Yagize ati “Umugore w’umunyembaraga ni ufite urukundo, ubugwaneza, umuhate, ufite icyizere cy’ejo hazaza, ukora cyane, ushyira mu bikorwa inzozi ze, uwo mugore ni mama kuko anshyigikira cyane, nanjye ngomba kumuhesha ishema.”
Nk’uko ubuyobozi bwa Miss Supranational bwabitangaje, muri iri tsinda hatsinze umukobwa uhagarariye Indonesia ndetse abakobwa 4 bazitwara neza muri iki gica bazinjira muri 25 bazagera mu cyiciro cya nyuma cyo gushaka uzegukana iri Kamba.
Ibirori byo gutoranya uzegukana iKamba rya Miss Supranational 2019 bizaba ku wa 6 Ukuboza 2019 mu gihugu cya Poland ahari kubera aya marushanwa.

Ibitekerezo