Imyidagaduro

Miss Abenakyo yageze i Entebbe asuka amarira (Amafoto)

Miss Abenakyo yageze i Entebbe asuka amarira (Amafoto)

Nyampinga wa Uganda, Quiin Abenakyo yakiriwe mu buryo bukomeye mu Mujyi wa Kampala, yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe arebye uburyo ashagawe ikiniga kiramufata araturika ararira.

Quiin Abenakyo yageze muri Uganda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ukuboza 2019. Yari avuye mu Bushinwa guhatana muri Miss World, yakoze amateka akomeye kuva iki gihugu cyabaho aboneka mu bakobwa batanu ba mbere ndetse ahabwa ikamba rya Nyampinga w’Isi ku Mugabane wa Afurika.

Yageze i Kampala asanga yateguriwe ibirori bikomeye namara kugera mu gihugu, mu bakomeye agomba kubonana na bo harimo na Perezida Yoweri Museveni.

Mu bamwakiriye ku kibuga cy’indege harimo abategura irushanwa rya Miss World Uganda, abayobozi bakuru mu kigo cy’igihugu cy’ubukerarugendo, abo mu muryango we bari baturutse mu Burasirazuba bwa Uganda, itangazamakuru n’abandi benshi.

Nyuma yo kwakirwa i Kampala, uyu mukobwa wemerewe akazi gakomeye mu gihugu yahise ajya kubonana na Perezida Museveni na we wishimiye bikomeye uburyo Abenakyo yahesheje ishema Uganda.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukuboza 2018, hateguwe igitaramo gikomeye cyo guha ikaze Miss Quiin Abenakyo, kizabera muri Sheraton Kampala Hotel.

Incamake kuri Quiin Abenakyo

Abenakyo, ni we Nyampinga wa Uganda mu 2018. Asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya Makerere, yiga mu ishami ry’ubucuruzi mu gashami k’iyi kaminuza kari muri Nakawa.

Uyu mukobwa w’imyaka 22, akomoka ahitwa Mayuge District mu Burasirazuba bwa Uganda. Yavutse muri Gashyantare 1996, se ni Umugande witwa Charles Sembera na nyina Alice Kyamulesire ukomoka muri Mayunge district.

Yatorewe kuba Nyampinga wa Uganda ku itariki ya 10 Kanama 2018 mu birori byabereye muri Kampala Sheraton mbere y’uko ajya muri Miss World mu Bushinwa.

Miss Uganda yageze i Kampala mu byishimo bikomeye
Ibyishimo byamurenze afatwa n'ikiniga ararira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top