Imyidagaduro

Mike Karangwa yakoye umukobwa bagiye kubana (Amafoto)

Mike Karangwa yakoye umukobwa bagiye kubana (Amafoto)

Mike Karangwa wakoze itangazamakuru igihe kinini yamaze gutanga inkwano mu muryango w’umukunzi we bitegura kurushinga, umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gashyantare 2019.

Mike Karangwa ahamya ko we na Isimbi Roselyne bamaze igihe bakundana ariko ntavuge imyaka.

Yatanze inkwano nyuma y’iminsi itatu asezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Niboye ku Kicukiro tariki ya 14 Gashyantare 2019, Umunsi Isi yizihiza Saint Valentin.

Mike Karangwa yagiye gusaba umugeni agaragiwe n’inshuti ze zakoze itangazamakuru n’abakiririmo. Mu bamugaragiye harimo Claude Kabengera[wakoreye Isango, Radio10 na Salus igihe kinini], Lucky[RBA], Bunane Happy[wamamaye ku Isango Star], Friday James[RBA].

Umusaza wasabiye Mike Karangwa umugeni yari Bamporiki Edouard, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu.

Ubukwe bwa Mike Karangwa na Isimbi, buzaba tariki ya 23 Gashyantare 2019, bazasezeranira muri Eglise Vivante ku Kimihurura hanyuma kwiyakira bibere muri Camp Kigali.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • GATSINZI MAURICE
    Ku wa 17-02-2019

    Mwiriwe neza mbere na mbere Urugo Ruhire kuri Mike Karangwa

    Ariko nagirango nsabe Inkuru zirimo Amafoto mwazajya mwigora muka " Mentioning "Amazina y’ abantu kugirango tubashe kubamenya kdi binaryoshya Inkuru

    Murakoze

IZASOMWE CYANE

To Top