Meddy yashimiye abamweretse urukundo mu gitaramo yakoreye i Kigali
Umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] yashimiye abamushyigikiye mu gitaramo gikomeye cyo gutangiza umwaka yakoreye i Kigali ku wa 1 Mutarama 2019.
Iki gitaramo cyabereye iruhande rwa Stade Amahoro i Remera, cyari cyahuje abahanzi batanu bakomeye mu Rwanda, imbere hari Meddy, Riderman, Bruce Melodie, Buravan na Social Mula. Aba bose bashyuhije abafana mu buryo budasubirwaho.
Meddy yagaragaje ko yanyuzwe n’uburyo abakunda ibihangano bye bamushyigikiye muri iki gitaramo yakoze. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati "Mwarakoze bantu banjye. Igitaramo cyari umuriro. Bantu banjye ntimuzantererane. Ndabakunda kandi sinzabireka. Umwaka mushya muhire, ishya n’ihirwe kuri mwese."
Muri iki gitaramo buri ndirimbo Meddy yateraga yakurikizwaga akamo n’akaruru mu bafana mu kumwereka ko bamwishimiye na we akababwira ati “Nari mbakumbuye cyane.”
Meddy yaririmbye mu buryo bwa ‘Live’, yakoze igitaramo bigaragara ko yiteguye cyane ndetse yari yazanye ababyinnyi bamufashije mu ndirimbo hafi ya zose yakoze! Yabyinnye za mbyino benshi bamukundiye mu gihe cyahise byongera gushimisha abakunzi be mu buryo bukomeye.
Meddy yageze ku rubyiniro ahagana saa tanu, yaririmbye indirimbo ze mu ruhererekane rwo kuva ku za kera aza mu zaciye ibintu vuba aha. Yabihereye kuri ‘Mubwire,’ ‘Igipimo’ ubundi feri ya mbere ayifatira mu bafana aramutsa abegereye urubyiniro mu kubereka ko na we abishimiye.
Ubwo Meddy yaririmbaga ‘Inkoramutima‘ yabaye nk’uyitura abafana be, ubundi arababwira ati “Umwaka mushya mwese, mwakoze kuza muri benshi. Tugiye kubyina kahave.” Ateye ‘Ubanza Ngukunda’ biyamiriye, na we ati “Murakoze cyane.”
Tugiye kubyina! Meddy yaririmbanye ‘Ubanza Ngukunda’ na Uncle Austin uherutse kuyisubiramo ubundi bakomereza ku yitwa ‘Everything’ bakoranye, aha byari bitangiye kugera iwa ndabaga ku batazi kubyina kuko nta yakurikiyeho idafite injyana yo gusimbuka cyangwa kuryohereza abakunda ingwatira.
Nta gitaramo Meddy atarizamo abafana by’umwihariko abakobwa! No muri iki umwe mu bamusanze ku rubyiniro yarize amuhozahoza amuririmbira iyitwa ‘Nasara’.
Ubuhanga mu kuririmba ntibugarukira ku bihangano bye gusa! Bimaze kumenyerwa ko Meddy adashobora kuva ku rubyiniro atumvikanishije impano ye mu kuririmba n’izindi ndirimbo zituje. Uyu musore yateye indirimbo nka ‘Aisha (Ecoute Moi),’ ‘Nimuze Tubyine’ ubundi asoza igitaramo mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka ‘Nta wamusimbura,’ ‘Slowly,’ ‘Sibyo’ ft. Kitoko, ‘Lose Control‘ ft. The Ben ndetse na ‘Adi Top’ ica ibintu muri iyi minsi.
Meddy yongeye kugaragaza ubuhangange bwe mu kurusha abandi igikundiro mu bakunda umuziki mu Rwanda! Iki gitaramo cyabishimangiye mu buryo budasubirwaho ugendeye ku mubare munini w’abitabiriye, ukagera no kubakurikiraniye igitaramo hakurya y’umuhanda ku bazi Parking ya Stade Amahoro aho iri. Ibi byiyongeraho ibyishimo byasabagiye mu bafana ubwo yari ku rubyiniro.
Iki gitaramo cyanasusurukijwe n’aba-DJs bakomeye mu Rwanda barimo DJ Marnaud, DJ Lenzo, na Phil Peter.

Ibitekerezo