Imyidagaduro

Meddy yakuwe ku rubyiniro adatanze ibyo yageneye abanyarwanda mu gitaramo cyo Kwita Izina(AMAFOTO)

Meddy yakuwe ku rubyiniro adatanze ibyo yageneye abanyarwanda mu gitaramo cyo Kwita Izina(AMAFOTO)

Umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] yavuye ku rubyiniro abafana bavuza induru bamwereka ko bakimukeneye nyuma yo kubaririmbira indirimbo 4 gusa mu gitaramo cyo Kwita Izina yahuriyemo na Ne-Yo.

Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi bari bitezwe ko bari buze gushimisha abakunzi babo mu gitaramo cyo Kwita Izina Concert cyabereye muri Kigali Arena ejo ku wa 7 Nzeri 2019.

Uretse Ne-Yo, Meddy ni we muhanzi wari witezwe na benshi, yinjiye ku rubyiniro saa 22:35’, yakiriwe n’abantu benshi bigaragara ko yari ategerejwe cyane dore ko atanaherukaga kubataramira.

Gusa uyu muhanzi yaje gutenguha abakunzi be kuko yabahaye ibyishimo bicagase kuko nyuma y’uko ibyuma byabanje kumugora, yaje no kuririmba indirimbo 4 gusa ari zo; Sibyo’, “Nta wamusimbura”, “Slowly” na "Everything" yakoranye na Uncle Austin ahita ava ku rubyiniro.

Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro abafana be batabishaka, bavugije induru basaba ko agaruka ariko biba iby’ubusa uyu muhanzi ntiyagaruka, bafashe icyemezo cyo kumara umwanya baririmba indirimbo ze muri Kigali Arena nk’ikimenyetso cy’uko agiye bakimukeneye.

Meddy ubwo aheruka gutaramira abanyarwanda muri Mutarama tariki ya 1 mu gitaramo cya East African Party, yahawe umwanya uhagije ataramira abanyarwanda bitandukanye no kuri iyi nshuro.

Austin yamusanze ku rubyiniro

Yavuye ku rubyiniro agikenewe

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ngabonziza Francois
    Ku wa 10-09-2019

    Mwiriwe harikintu nibaza kuki Africa tugicolonezwa? Umuhanzi nyarwanda ishema ryigihugu bamukure kurubyiniro atarangije kudushimisha NGO hagiyeho abo tutazi? Ese igitaramo cyari kitezwemo niyo cg ni Meddy twaridukeneye ahanini?ibingibi bigaragaza aho tukiri ninayo mpamvu umuziki nyarwanda atazatera imbere kuku na nyakubahwa Perezida ntiyigeze abona Nuko Meddy aririmba so abantu bategura ibitaramo bakwiye kwisuzuma burya NGO Utera uburezi arabwibanza mugire amahoro.

  • hamza
    Ku wa 9-09-2019

    ubwo urwamenyo mwavugaga nuruhe iyo umuntu abantu bamushaka nibyo mwita urwamenyo . urwamenyo nigihe umuntu akoze ibidakorereka bakamuseka

  • hamza
    Ku wa 9-09-2019

    ubwo urwamenyo mwavugaga nuruhe iyo umuntu abantu bamushaka nibyo mwita urwamenyo . urwamenyo nigihe umuntu akoze ibidakorereka bakamuseka

  • Justine
    Ku wa 9-09-2019

    Rwasa imana imuhe iruhuko ridashira

  • Mwanangu arstide
    Ku wa 9-09-2019

    Jyewe ndunva aribisanzwe KBS

  • Mwanangu arstide
    Ku wa 9-09-2019

    Jyewe ndunva aribisanzwe KBS

  • Gatete
    Ku wa 9-09-2019

    Umutwe w’inkuru yanyu ntabwo uhuye nibyomwanditse pe.

    Mwongere ikinyarwanda mumenye insigamigani n’igihe ikoreshwamo.

  • David
    Ku wa 9-09-2019

    Mubigaragara nuko Ngabo medal kuvanakera agitangira umwugawe wubuhanzi yarakunzwe cyane kd mwibukeko
    Mubahanzi batangije ikibatsi ,ariwe na Deben

  • Soleil
    Ku wa 8-09-2019

    Isimbi namwe mutangiye kujya mwandika inkuru zifite imitwe idahuye ninkuru. Kuba bamukuye kuri stage sikosa rye byabazwa abateguye igitaramo.

  • GATETE
    Ku wa 8-09-2019

    Urwamenyo se ruhuye gute nibyo mwanditse.

  • diane u
    Ku wa 8-09-2019

    @meddyonly turakwemera
    namwe banyamakuru munjye mumenya inyito yikinyarwanda kugiramgo mubihuze nubusobanuro nyabwo bwinkuru kuvugirizwa induru mushobora kuba mutazi induru inyito yayo amajwi yasohokaga agaragaza ko bakimushaka ,yakomeza akaririmba bayita induru ,induru nigihe Wenda barikuba bamurambiwe kurubyiniro uretse ko nabyo bitaboneye muzikosore meddy ntabwo abanyarwanda bamuvugirije induru ahubwo meddy urukumbuzi ruracyari rwose muba fana muba nyarwanda wawaaaa

IZASOMWE CYANE

To Top