Imyidagaduro

Marina yavuze impamvu akiri isugi

Marina yavuze impamvu akiri isugi

Umuhanzikazi Nyarwanda, Marina Deborah yavuze ko impamvu akiri isugi ari uko umubiri we ari urusengero rw’Imana.

Ni nyuma y’uko uyu muhanzikazi ukunzwe na benshi atanze umwanya abamukurikira kuri Instagram ngo bamubaze ibyo ashaka.

Marina, umwe mu bakunzi be yaje aramubaza ati "Kuki kugeza ubu ukiri isugi?"

Marina nta kuzuyaza yahise amusubiza ko umubiri we ari urusengero rw’Uwiteka.

Ati "Kubera ko umubiri wanjye ari urusengero rw’Uwiteka."

Marina kandi yavuze ko hari indirimbo yakoze imuvunnye ariko abantu bayifata nk’isanzwe.

Ni nyuma y’uko umwe mu bakunzi be amubajije ati "wari wakora indirimbo ikugoye cyane hanyuma yasohoka abantu bakayifata nk’isanzwe?"

Marina yahise amusubiza ati "Yego! Ndokose nakoranye Ykee Benda."

Iyi ndirimbo ’Ndokose’ yayisohoye tariki ya 10 Mutarama 2024 ikaba imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 620 kuri YouTube.

Indirimbo yamuvunnye ariko ntihabwe agaciro
Igisubizo ku muntu wamubajije impamvu akiri isugi
Marina yemeje ko akiri isugi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Olive
    Ku wa 11-02-2026

    Marin kk urisung utatubeshy nango byashobok kbx

  • Olive
    Ku wa 11-02-2026

    Marin kk urisung utatubeshy nango byashobok kbx

  • Nyiranzacahayograce
    Ku wa 9-02-2026

    Noex ko iyi ndirimb yari nziz kuberik batayikunz

  • Nyiranzacahayograce
    Ku wa 9-02-2026

    Noex ko iyi ndirimb yari nziz kuberik batayikunz

  • -xxxx-
    Ku wa 9-02-2026

    Ark malina

IZASOMWE CYANE

To Top