Ikipe y’Igihugu ya Argentine yanditse amateka mashya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Misiri ibitego 3-2, mu mukino wa 1/8 wari wamaze kugaragara nk’uwarangiye kuri bo.
Iyi ntsinzi yatumye iyi kipe ibitse igikombe cy’isi giheruka bakomeza muri 1/4 cy’irangiza nyuma yo kwishyura ibitego bibiri batsinzwe, bakaza no gutsinda igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera.
Misiri yatangiye umukino ifite imbaraga nyinshi, maze ku munota wa 15 Yasser Ibrahim afungura amazamu n’umutwe, ashyira igitutu gikomeye kuri Argentine.
Ku munota wa 21 w’umukino , Lionel Messi yabonye penaliti yari guha ikipe ye amahirwe yo kwishyura, ariko umunyezamu Mostafa Shobeir ayikuramo, bituma Misiri ikomeza kuyobora umukino kugeza igice cya mbere kirangiye.
Mu gice cya kabiri, ku munota wa 67 ‘ ,Mostafa Ziko yatsinze igitego cya kabiri cya Misiri nyuma y’ubusatirizi bwihuse nyuma yo gutsinda ikindi ku munota wa 58’ bigasangwa yabanje gukorera ikosa Lisandro Martnez, ibintu byasaga n’ibishyize Argentine ku muryango wo gusezererwa.
Nubwo byari bimeze bityo, ikipe ya Lionel Scaloni ntiyacitse intege ahubwo yakomeje gushaka uburyo bwo kugaruka mu mukino.
Impinduka zatangiye ku munota wa 79, ubwo Lionel Messi yateraga umupira mwiza wavuyemo umutwe wa Cristian Romero, igitego cyemewe nyuma yo gusuzumwa n’ikoranabuhanga rya VAR. Icyo gitego cyagaruye icyizere mu bakinnyi ba Argentine ndetse n’abafana babo.
Nyuma y’iminota ine gusa, Messi yongeye kwigaragaza atsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 84, nubwo mbere yaho yari yarahushije penaliti.
Uyu kapiteni yahise agira ibitego umunani muri iri rushanwa, ashyira intera y’igitego hagati ye n’abandi bahatanira igihembo cya Golden Boot barimo Kylian Mbappe na Halland.
Ubwo benshi bari biteze ko amakipe yombi ajya mu minota y’inyongera, Argentine yakoze igitero cyihuse ku munota wa 90+3.
Lautaro Martínez yatanze umupira mwiza imbere y’izamu, Enzo Fernández arawataka awutera n’umutwe, atsinda igitego cyahesheje ikipe ye intsinzi ya 3-2.
Abakinnyi n’abatoza ba Misiri bahise basaba ko VAR yakongera gusuzuma icyo gitego bavuga ko habayeho ikosa mu itangira ry’igitero, ariko umusifuzi yagihaye agaciro. Ndetse umwe mu bagize abatoza ba Misiri yahawe ikarita itukura nyuma yo kwamagana uwo mwanzuro.
Iyi ntsinzi yatumye Argentine ikomeza urugendo rwo kwisubiza igikombe yegukanye mu 2022, ininjira muri 1/4 cy’irangiza. Ku rundi ruhande, Misiri isezerewe n’agahinda gakomeye nyuma yo kubura intsinzi yari ifite mu biganza, binashyira akadomo ku rugendo rwa Mohammed Salah mu gikombe cy’isi .

Ibitekerezo
Mugisha Olivier
Ku wa 8-07-2026Aba France igikombe k'isi nicyaCu