Siporo

Ku bitego azatsinda, intego ze, icyo yari azi kuri APR FC - Amani Michel

Ku bitego azatsinda, intego ze, icyo yari azi kuri APR FC  - Amani Michel

Rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Michel yavuze ko muri uyu mwaka w’imikino biteguye gutanga ibishoboka byose bakageza iyi kipe mu matsinda ya CAF Champions League.

Amani Michel ni umwe mu bakinnyi bane b’abanyamahanga binjiye muri APR FC baje kuyifasha mu mwaka w’imikino wa 2026-27.

Aganira na RBA, yavuze ko umunsi wa mbere yageze mu Rwanda yari aje gusoza ibijyanye n’amasezerano kandi ubuyobozi bwamwakiriye neza, bumwereka ko bamwishimiye na we akaba yishimye.

Yakomeje avuga ko na mbere y’uko aza muri APR FC yari ayizi kuko ni umukunzi w’umupira w’amaguru muri Afurika.

Ati "Cyane rwose nari nyizi. Ndi umukunzi w’umupira w’amaguru wa Afurika ariko nari nzi bike kuri yo nko kuba imaze igihe kinini ikina CAF Champions League ikaba yifuza kugera mu matsinda."

Amani Michel yavuze ko kandi atavuga ngo azatsinda umubare w’ibitego runaka, ngo ikibuga ni cyo kizavuga.

Ati "Biragoye kuvuga ngo nzatsinda ibitego bingahe kuko njyewe ndi umuntu ukunda kwiha gusimbuka ahantu harehare, mba mfite intego nshaka kugera kure, ubu sinaguha imibare, nifuza ko ikibuga ari cyo cyavuga."

Uyu mukinnyi w’imyaka 27, yavuze ko akurikije abakinnyi yasanze muri APR FC kugera mu matsinda bishoboka.

Ati "Birashoboka, urebye ubushobozi bwa buri mukinnyi hano, nitubona byose dukeneye bizakunda, tuzatanga buri kimwe ariko tubigereho."

Amani Kouadiokan Michel Breygeneve usatira anyuze ku ruhande rw’ibumoso, yavuze ko nta byinshi azi kuri Shampiyona y’u Rwanda uretse kuba amakuru make yabashije kubona yazamuye urwego, harimo ihangana rikomeye.

Amani Michel yavuze intego afite muri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top