Kwibuka

Knowless yunamiye umuryango we wishwe muri Jenoside

Knowless yunamiye umuryango we wishwe muri Jenoside

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzikazi nyarwanda Butera Knowless yunamiwe umuryango we wishwe muri Jenoside ku itariki nk’iyi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Knowless yunamiye umuryango we wishwe ku itariki ya 15 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashyizeho ifoto y’umuryango we iherekezwa n’urutonde rw’amazina agera kuri 13 avuga ko arimo kubibuka.

Yagize ati“15.04.1994. Umurango ndawibuka(bigaragazwa na buji yashyizeho), ndacyawukunda kandi ndabakumbuye.”

Urutonde rwa bamwe Knowless yagaragaje ko arimo kwibuka

Knowless yunamiye ndetse anibuka umuryango we wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma y’uko ku wa mbere tariki ya 13 Mata 2020 mu Rwanda hasojwe icyumweru cy’icyunamo ariko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikaba bigikomeje mu gihe cy’iminsi 100.

U Rwanda ruribuka ku nshuro ya 26 Jenosie yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu minsi ijana gusa yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni.

Umuryango wa Knowless yunamiye
Knowless yunamiye umuryango we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top