Imyidagaduro

Kizito Mihigo yiyahuye arapfa

Kizito Mihigo yiyahuye arapfa

Umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera nyuma yo gufatwa ashaka gutorokera i Burundi, polisi y’u Rwanda iratangaza ko yasanzwe aho yari afungiwe yiyahuye arapfa.

Ku wa 13 Gashyantare 2020 ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko umuhanzi Kizito Mihigo yatawe muri yombi mu karere ka Nyaruguru ubwo yageragezaga kwambuka ajya i Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kizito Mihigo akaba yari akurikiranyweho kwambuka ajya i Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko agiye gukorana n’imitwe y’iterabwaba irwanya leta y’u Rwanda, ndetse n’icyaha cya ruswa dore ko byavuzwe ko ubwo yafatwaga yagerageje gutanga ruswa kugira ngo arekurwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu itangazo yageneye abanyamakuru, yavuze ko basanze Kizito Mihigo w’imyaka 38 yiyahuriye aho yari afungiye arapfa.

Kizito Mihigo akaba yari amaze iminsi 3 muri gereza ya polisi aho yari akurikiranyweho ibyaha byo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na rushwa.

Kizito yiyahuye nyuma y’uko tariki ya 15 na 16 Gashyantare 2020 yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umuhagarariye mu mategeko, iperereza rikaba ryatangiye kugira ngo hamenyekane ikintu cyatumye yiyambura ubuzima.

Itangazo rya Polisi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • innocent T.
    Ku wa 24-02-2020

    Naho ubundi Kizito M. Imana imwakire mu bayo.

  • jean
    Ku wa 20-02-2020

    Kizitowe bikubeshyera ngo wiyahuye kandi aribo bakwishe gusa bareke ahuri ubasabire icyo bakwicishije nabo nicyo bazicishwa kd imana ikwakire mubayo.

  • jean
    Ku wa 20-02-2020

    Kizitowe bikubeshyera ngo wiyahuye kandi aribo bakwishe gusa bareke ahuri ubasabire icyo bakwicishije nabo nicyo bazicishwa kd imana ikwakire mubayo.

  • Rukundo Joseph
    Ku wa 17-02-2020

    Birababaje cyane nigute
    Koko umuntu yiyahura ibintabwo byagakwiye kujya biba bantu mwese mumenye ko umu ntu wiyambuye ubuzi
    ma bwe nimana nta bwo imubabarira muritonde gukora ibibintu?.

  • nduwayezu Jean Paul
    Ku wa 17-02-2020

    niba yiyahuye uwiyahuye aba yiyahuye nyine ntakundi.

  • niyigena elysee
    Ku wa 17-02-2020

    birababaje pe kizito rip

  • va
    Ku wa 17-02-2020

    reka reka murabeshya nukuri

  • Emma
    Ku wa 17-02-2020

    Birababaje kabisa,gusa biragoye kwemeza ko yiyahuye cank yishwe, nibasuzume umurambo ,RIP KIZITO

  • Emma
    Ku wa 17-02-2020

    Birababaje kabisa,gusa biragoye kwemeza ko yiyahuye cank yishwe, nibasuzume umurambo ,RIP KIZITO

IZASOMWE CYANE

To Top