King James yazamuye amarangamutima ya benshi mu mashusho yakoranye n’ufite ubumuga bw’uruhu
King James yasohowe amashusho y’indirimbo ’Igitekerezo’ yakirwa by’ikirenga mu bakunda umuziki, benshi bahurije ku buryo yuje ubumuntu ku bwo kuyikorana n’ufite ubumuga bw’uruhu (albino).
Uyu muhanzi ni umwe mu bamenyerewe cyane ku gukora amashusho y’indirimbo afite inkuru zinogeye ijisho abara, yatangiye umwaka wa 2019 aryohereza abakunzi be ndetse benshi bagaragaje ko bishimiye igitekerezo yagize bishimangira ubuhanga bwe.
’Igitekerezo,’ indirimbo nshya ya King James, iri kuri album ya gatandatu yise ‘Meze neza’, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Knox Beat wo muri Monster Records naho amashusho akorwa na Fayzo Pro.
Iyi ndirimbo imaze amasaha make ishyizwe kuri Youtube yakiriwe neza kuri urwo rubuga ndetse benshi bayitangaho ibitekerezo bashimangira ko ari "umuhanzi wihariye," hari n’abarushijwe imbaraga n’amarangamutima bararira.
Muri bimwe mu bitekerezo byatanzwe, uwitwa Jöhn Mbanda utuye muri Leta ya Minnesota yagize ati "Iyi ndirimbo inyibutsa ko abantu bose ari beza. Waba umwirabura, umuzungu cyangwa umuhinde. Buri wese arihariye mu buryo bwe bwiza."
Angelique Mukeshimana yagize ati "Mu by’ukuri uyu muhungu ni umuhanga kandi gutekereza kuriya ni ubutwari Imana ijye ibiguhembera." Edrine Eddie yagize ati "Aya mashusho ni aya mbere akora ku mutima mu yo nabonye yose, nishimiye cyane uyu mukobwa wakoresheje, ibi birerekana ubumuntu no kubaha. Amanota yose ni ayawe, wakoze akazi gakomeye. Ukwiye ibihembo byose kuri aya mashusho."
Mu bandi batanze ibitekerezo binyuze ku rubuga rwa Youtube aho imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 20 mu masaha make isohotse, uwitwa Uwiringiyimana Antoinette, yagize ati "Abantu batekereza nka King James nibo u Rwanda rwacu rukeneye, nta vangura, abantu twese turi bamwe, komeza utere imbere. Uwo mutima uzawuhorane."
Abatanze ibitekerezo bitandukanye no kuvuga ku bumuntu iyi ndirimbo igaragaza n’igitekerezo kidasanzwe King James yagize cyo gukorana n’umu-albino ku mashusho y’indirimbo ye, bagaragaje kunyurwa n’uburyo amashusho yatunganyijwe ndetse n’ubwiza bw’ishyamba rya Gishwati, hamwe mu ho yakorewe.
’Igitekerezo’ yakiriwe neza ku munsi wa mbere igisohoka, yakunzwe n’abarenga igihumbi. Iyi ndirimbo ifite amajwi yumviswe kuri uru rubuga inshuro ibihumbi 532 mu gihe cy’amezi abiri yari imaze itarakorerwa amashusho.
Izasohoka kuri album uyu muhanzi yise ’Meze Neza’ iriho izindi ndirimbo ’Hari Ukuntu’ yabimburiye izindi, ’Agatimatima’, ’Abo bose’, iyitwa ’Uri Mwiza’, ’Ese Uracyamukunda’ itarasohoka n’izindi, zose hamwe ni umunani.

Ibitekerezo
java niyinkunda
Ku wa 18-01-2019king james ndakwemera cyane urumwami mumuziki w’urukundo kbs niyompamvu indirimbo nzikund kbx kunda cyane
Mukamurenzi claudine
Ku wa 18-01-2019Aya mashusho nkiyabona byarandenze.Nanjye narize pe!!!King James uri umuhanzi w’umuhanga pe.Utanze ubutumwa bukomeye,kuko abafite ubumuga ni abantu nk’abandi kandi nabo barashoboye.Imana iguhe umugisha
Mukamurenzi claudine
Ku wa 18-01-2019Aya mashusho nkiyabona byarandenze.Nanjye narize pe!!!King James uri umuhanzi w’umuhanga pe.Utanze ubutumwa bukomeye,kuko abafite ubumuga ni abantu nk’abandi kandi nabo barashoboye.Imana iguhe umugisha