Imyidagaduro

Kim Kardashian yafunguje abandi bantu 17 bari bafungiwe ibiyobyabwenge

Kim Kardashian yafunguje abandi bantu 17 bari bafungiwe ibiyobyabwenge

Umunyamideli ushaka kubifatanya n’amategeko, Kim Kardashian yongeye gufunguza abandi bantu bagera kuri 17 bari bafungiwe ibyaha byoroheje birimo ibifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Mu cyumweru gishize yafunguje umugabo wari warakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose aryozwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Daily Mail yatangaje ko aba bantu bose bamaze gufungurwa biturutse mu bukangurambaga Kim Kardashian amaze iminsi 90 akorera muri leta zitandukanye mu kurenganura abahamijwe ibyaha bagahabwa ibihano biremereye binyuranye n’icyo amategeko asaba.

Kim Kardashian yatangiye ubukanguramabaga bwe ubwo yagiye gusura Perezida Donald Trump mu biro bye akamusaba ko yafungura umukecuru wo muriTennessee witwa Alice Marie Johnson mu 2018.

Marie Johnson w’imyaka 63 amaze gufungurwa, Kim Kardashian yahise ahuza imbaraga n’umunyamategeko w’inshuti ye kugira ngo bafatanye mu gufunguza abandi bahejejwe mu magereza kandi barakoze amakosa mato.

Eric Balcom yari yarakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose aryozwa ibiyobyabwenge

Mu bo Kim yafunguje harimo Cyntoia Brown, Jeffrey Stringer, Johnson, wari umaze imyaka 21 muri gereza ashinjwa ibiyobyabwenge.

Kardashian West, ubu uri kwigira kuba umunyamategeko, mu mwaka ushize yasabiye imbabazi imfungwa zakatiwe gufungwa igihe kirekire kandi zifite amakosa adakanganye.

Yasabye Perezida Trump gukuriraho igihano Alice Marie Johnson nawe wari warakatiwe gufungwa burundu, kubera gukoresha ibiyobyabwenge ntagire uwo asagarira.

Johnson akimara kurekurwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise ivugurura itegeko rigenga ubutabera, Trump arishyiraho umukono mu Kuboza kwa 2018.

Uyu mugore mu kiganiro n’ikinyamakuru Vogue yavuze ko yafashe umwanzuro wo kwiga amategeko mu mujyi wa San Francisco ku buryo mu mwaka wa 2022 azaba ari umunyamategeko w’umwuga.

Jamelle Carraway wo muri Illinois yari amaze imyaka 11 afunzwe, yari yafatanwe cocaine
Kim Kardashian na Alice Marie Johnson wahawe imbabazi na Perezida Trump
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top