Imyidagaduro

Khaligraph yavuze ko Diamond ataragera ku rwego rwo gukorana na we indirimbo

Khaligraph yavuze ko Diamond ataragera ku rwego rwo gukorana na we indirimbo

Umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya, Brian Robert Ouko uzwi ku izina rya Khaligraph Jones uririmba mu njyana ya Hip Hop, yavuze ko uburyo Diamond akunzwe bidahagije kugira ngo abe yakorana na we indirimbo.

Avugira kuri televiziyo ya ‘Tanzania’s Dizzim TV’, Khaligraph wiyita ‘Superman’ yavuze ko Diamond hari ibyo atarageraho kugira ngo babe bakorana indirimbo.

Yagize ati: “Diamond afite uburyo abantu bamukunda gusa njyewe mbona nta kintu arakora cyanyemeza gukorana na we. Yakoranye indirimbo n’umuhanzi Rick Ross wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko iyo ndirimbo sinanayikunze.”

Yakomeje avuga ko Diamond yagombye kongera injyana ya ‘Rap’ mu ndirimbo ze kugira ngo babe bakorana indirimbo.

Yagize ati: “Birashoboka ko ririya ari ryo jwi rye gusa ndashaka kumukurura buhoro buhoro. Ndashaka ko aza ku rundi ruhande nkamwiyegereza gake. Ntimugire ngo sinkunze ibyo akora kuko arashoboye gusa ndatekereza ko muzanye mu yindi njyana, abakunzi be bamukunda birenze.”

Diamond yagiye akorana indirimbo n’abahanzi batandukanye, baba abo muri Afurika ndetse no hanze ya Afurika.

Khaligraph abona Diamond ataragera ku rwego rwatuma bakorana indirimbo

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top