Kecapu yakomoje ku bantu bamwiyitirira bagacucura rubanda mu izina rye (VIDEO)
Umukinnyi wa filime nyarwanda, Kecapu yagaragaje agahinda aterwa n’abatekamutwe bamwiyitirira ndetse asaba abantu gushishoza no kwirinda gusabwa amafaranga babeshywa ko ari ikiguzi cyo gukina mu mafilime ye.
Hashize umwaka hirya no hino humvikana amaganya y’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga baganya ko Mukayizeri Djalia wamenyekanye nka Kecapu abamazeho amafaranga kugira ngo abashyire muri filime ze ariko bamara kuyatanga amaso agahera mu kirere.
Ni inshuro nyinshi bamwe mu bavuga ko bacucuwe utwabo bagiye bumvikana bemeza ko hari umuntu batamenyeraga umwirondoro wari warashinze groupe ya Whatsap hanyuma akabasaba gutanga aya mafaranga yabaga ari hagati y’ibihumbi 10 na 30 by’amafaranga y’u Rwanda, bagategereza ko bazahamagarwa ngo baze gukina.
Mu kiganiro na ISIMBI, Kecapu yagaragaje ko nubwo mu gihe cyatambutse koko yigeze gushaka abakinnyi bo gukinisha mu mafilime ariko nta gihe na kimwe yigeze asaba uwo ari wese gutanga amafaranga kugira ngo azamukinishe.
Aho yagize ati ”Njyewe nshingiye ku buryo amafaranga yabuze ntabwo nshobora gushinga channel cyangwa groupe ya Whatsapp ngamije gutuburira abantu. Buri muntu wese uzi ko atanga igiceri bamubwira ko ari Kecapu agomba kubireka, abo ni abatubuzi.”
Kecapu wamaze gushyira hanze filime ye nshya yise ‘Dunia ‘ yanerekanye ko igihe kigeze abantu bakazamura ikigero cy’ubushishozi mu byo bakora bya buri munsi bijyanye n’uko muri iki gihe kubona imibereho bisa nk’ibigoye biri no mu bisunukira abantu kwifashisha inzira zose bumva zababyarira indamu kugeza no kuzitemewe n’amategeko.
Ati ”Nta mafaranga naka kuko nanjye nagiye muri sinema nta muntu uyanyatse ariko kandi muri iki gihe ibintu birakomeye abantu bakwiye kujya bashishoza kuko nkanjye ntabwo nakwaka amafaranga tutabonanye imbonankubone.”
Asobanura kuri filime ‘Dunia ‘ yasohoye, uyu mukinnyi wa Filime yavuze ko ari filime ivuga ku ngingo zitandukanye ndetse ko n’uruhare rw’abakinnyi bakinamo ruzajya rutandukana bitewe n’icyo bashaka gutambutsa muri aka gace.

Ibitekerezo