Nyuma ya Benin, amakuru aravuga ko ubu Enock Uwizeye uzwi nka Kagarara cyangwa Ashton Small we Ashton Hall, igihugu bakurikizaho ari u Rwanda.
Umunyamerika Ashton Hall uzwi ku mbuga nkoranyambaga mu gukora Sports, amaze iminsi atagiye urugendo ruzenguruka Afurika aho ahura n’abakunzi be, bagakora imwe mu mikino itandukanye, akabonana n’abantu bazwi muri icyo gihugu.
Yahereye muri Ghana ari n’aho yahuriye na Kagarara, inshuti bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga bakomezanya uru rugendo.
Nyuma ya Ghana, bagiye Cameroun, bavuyeyo bahita bajya Nigeria ari n’aho bahuriye na Indian Ashton.
Ni umusore ukomoka mu Buhinde na we wahisemo kwigana Ashton Hall, aza kumukunda aho yanagiye mu Buhinde kumusura.
Bavuye Nigeria bajya muri Benin ari n’aho bari bamaze iminsi ibiri, ubu bagiye gukurikizaho u Rwanda.
Mu mashusho yafashwe n’umwe mu bari kumwe na Kagarara, agaragaza bari ku kibuga cy’Indege, avugiramo ati "Ubu tuje mu Rwanda, abanyarwanda muriteguye? Turi ku kibuga cy’Indege."

Ibitekerezo
Klack Kingston
Ku wa 10-07-2026Biriya nakuntu baza muzengurutsa icyanya cyahariwe inganda