Nyuma yo gutandukana n’inzu itunganya umuziki ya The Mane, agashwana na nyira yo ari we Bad Rama, umuraperi Jay Polly yatunguranye ku munsi uyu mugabo yizihizaho isabukuru amwifuriza umunsi mwiza, ni ibintu byakiriwe neza n’abakurikirana uyu muhanzi kuko bumvaga atabikora.
Mu mpera z’Ukuboza 2019 ni bwo uyu muraperi yatangaje ko atakiri mu maboko ya The Mane yarebereraga inyungu ze bitewe n’uko yayishinjaga kutubahiriza amasezerano bagiranye, nyuma yaho Bad Rama umuyobozi wa The Mane yumvikanye mu itangazamakuru asebya Jay Polly ko ari umusinzi, atihesha agaciro n’ibindi.
Ibi byakuruye umwuka mubi hagati yabo ndetse bagenda bumvikana basubizanya amagambo akomeye mu itangazamakuru ndetse benshi banemeza ko kongera kuvugana bitazapfa koroha ko aho umwe azanyura undi azahacisha umuriro.
Buri tariki 2 Mata, Bad Rama yizihiza isabukuru ye y’amavuko, ku munsi w’ejo hashize Jay Polly akaba yaratunguye benshi yifuriza uyu mugabo isabukuru nziza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, abantu benshi bagiye bagaraza ko batunguwe n’iki gikorwa yakoze ariko na none baramushimira.
Yashyizeho ifoto iherekejwe n’amagambo agira ati“Isabukuru nziza Bad Rama”, Bad Rama na we akaba yamusubije ati“urakoze”.
Abantu benshi bagiye bavuga kuri iyi foto bamwe bagiye bagaragaza ko batakekaga ko Jay Polly yakora igikorwa nk’icyo nyuma y’ibyabaye , gusa bamushimiye kuko bigaragaza ko nyuma yo kutumvikana ubuzima bukomeza.

Ibitekerezo
rukundo
Ku wa 3-04-2020rwamagn dukunda amakr mutugezh