Imyidagaduro

Isura y’umwana wa Kimenyi na Muyango, yazamuye amarangamutima ya benshi

Isura y’umwana wa Kimenyi na Muyango, yazamuye amarangamutima ya benshi

Kimenyi Yves na Muyango Claudine yongeye kugaragaza isura y’umwana wabo w’imfura bizamura amarangamutima ya benshi bishimiye uyu mwana bavuga ko ari mwiza.

Mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama 2021 ni bwo umuryango w’umunyezamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves bakiriye imfura yabo ije kubamara irungu, bakaba baramwise Kimenyi Yanis Miguel, ni nyuma y’amezi 9 bamutegereje.

Mu ntangiriro z’Ukwakira ubwo yari amaze ukwezi avutse, nibwo bwa mbere nyina yagaragaje isura ye ndetse avuga ko adahaga kumureba.

Icyo gihe yagize ati “Sinshobora kuguhaga Kimenyi Miguel Yanis”

Uyu muhungu uri hafi kuzuza amezi 4, nyina yashyize amafoto ye abiri ku rukuta rwe Instagram maze bizamura amarangamutima ya benshi.

Uwa mbere yabaye se, Kimenyi Yves wagize ati “Niko Babe ubu ntabwo utuma bamwiba umuhungu wanjye?”

Abandi bantu benshi bahise buririraho bavuga amagambo menshi bataka uyu muhungu, bavuga ko ari mwiza ari nako bamwe banyuzamo bagatebya ngo bamubwire ko bafite icyuki (umukobwa mwiza).

Aya mafoto ya Miguel niyo yazamuye amarangamutima ya benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top