Mbere yo guhaguruka mu Rwanda asubira mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhanzi w’igihangange ku Isi, Ne-Yo yavuze ko agiye kubera u Rwanda umuvugizi bitewe n’ibyo yahabonye kandi yanasigiye ubutumwa umwana w’ingagi yise izina amubwira ko amukunda cyane.
Tariki ya 6 Nzeri 2019 ni bwo uyu muhanzi yageze mu Rwanda aje mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi, nyuma tariki ya 7 Nzeri ataramira abanyarwanda muri Kigali Arena mu gitaramo cyo Kwita Izina Concert ni mu gihe ku munsi wo ku Cyumweru yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.
Abinyujije kuri Twitter, Ne-Yo yashimiye abanyarwanda uburyo bamwakiriye ndetse anabasezeranya ko Isi yose igiye kumenya u Rwanda.
Yagize ati"ku bantu beza b’i Kigali mu Rwanda, mwarakoze ku rukundo mwanyeretse n’uburyo mwanyakiriye. Urugendo rwanjye rwari rwiza cyane, ndabasezeranya ko ngiye gutuma Isi imenya ko u Rwanda ari igihugu cyiza. Urukundo rwinshi ku mwana wanjye w’ingagi Biracyaza, papa aragukunda cyane."
Ne-Yo yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; “So Sick”, “One In A Million” “Miss Independent”, “Marry You”, ‘‘Sexy love’’ n’izindi.

Ibitekerezo